00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Trump agiye gushinga urubuga nkoranyambaga yaboneye izina rishya

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko afite gahunda zo gushinga urubuga nkoranyambaga rushya ruzitwa TRUTH Social.

Trump yatangaje ko urwo rubuga ateganya kurutangiza mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Uyu mugabo wakumiriwe ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Twitter, yavuze ko intego ye ari ukwihimura ku bigo by’ikoranabuhanga byamwimye urubuga no gufasha abandi nka we barambiwe imyitwarire y’ibyo bigo bikomeye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Trump yavuze ko mu Ugushyingo uyu mwaka urwo rubuga ruzaba ruri mu igeragezwa, rukoreshwa n’abantu bahawe ubutumire gusa. Mu ntangiriro za 2022 ngo abantu bose bazaba babasha kurukoresha.

Mu itangazo Trump yashyize hanze, yavuze ko gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga ari akarengane.

Ati “Turi mu Isi aho umutalibani yisanga kuri Twitter, nyamara Perezida wa mbere Abanyamerika bakunze we agakumirwa.”

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Trump yajyanye mu nkiko ibigo by’ikoranabuhanga, Facebook, Twitter na Google abishinja kumuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibyo bigo byamuhagaritse muri Mutarama uyu mwaka ubwo yashishikarizaga abamushyigikiye kujya mu myigaragambyo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ubwo hari hagiye kwemezwa intsinzi ya Joe Biden wamusimbuye ku butegetsi.

Uko niko urubuga rushya rwa Trump ruzaba rugaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .