Elon Musk agiye gutangiza ingendo zigana kuri Mars

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Werurwe 2018 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikigo kiri kuzana impinduka mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’imodoka n’ibyogajuru, SpaceX, Elon Musk yatangaje ko bateganya kohereza mu kirere ikigendajuru kizageza abantu ku mubumbe wa Mars bitarenze umwaka utaha wa 2019.

Mu kiganiro cyaberaga mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas, Musk yavuze ko bari kubaka igisa n’ubwato kizajya gitwara abantu bava ku Isi bajya kuri Mars.

Yagize ati “Ndatekereza ko tuzaba dushobora gukora ingendo ngufi zizamuka, ngufi zimanuka, mu gice cya mbere cy’umwaka utaha.”

Uyu mugabo w’imyaka 46 yavuze ko bikenewe cyane ko abantu bagera kuri uyu mubumbe utukura mbere y’uko intambara ya gatatu ijya inugwanugwa iba. Uwo mubumbe ngo wazatanga amahirwe ya kabiri ku buzima, nk’igihe Isi yaramuka ihuye n’ingaruka z’intwaro z’ubumara.

Musk ariko yavuze ko hari ubwo ajya atangaza ibintu ntiyubahirize ingengabihe yatanze, ariko afite icyizere ko bizashoboka. Aheruka koherezayo ikigendajuru cya rutura, Falcon Heavy, ariko umunsi wo kucyohereza wagiye wigizwa inyuma inshuro nyinshi. Ikizoherezwa kuri iyi nshuro ni kinini biruseho.

Icyo kigendajuru cyahawe izina rya BFR, kigiye koherezwa mu gihe mbere Space X yateganyaga ko nibura abantu bashobora gutangira kwerekeza ku mubumbe wa Mars mu 2022.

Musk yavuze ko ingendo za mbere nizishoboka, bizatanga ubutumwa n’imbaraga ku bandi bifuza gukora ibikorwa nk’ibyo.

Yakomeje agira ati “Nitubigeraho, tuzaba dufite igihamya, ku bintu ibindi bihugu n’ibigo bizagenda bigakora.”

Yavuze ko akazi ka Space X ari uguharurira amayira ibindi bigo ngo bizajye kubaka ibikorwa kuri Mars, ndetse asa n’utebwa ko guverinoma izayobora Mars izaba ari demokarasi isesuye, ku buryo abahatuiye bazajya bafata umwanzuro kuri buri kintu cyose.

Elon Musk yiyemeje guhanga udushya mu rwego rw'ikoranabuhanga ku buryo abantu bazatangira kujya kuri Mars nta nkomyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza