Igare rizamuka ingazi, inkoni itanga ubutumwa…Ikoranabuhanga rigiye guhindura ubuzima bw’abafite ubumuga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 04:16
Yasuwe :
0 0

Umusuwisi, Jose Di Felice, yahuye n’ikibazo cyo kumugara amaguru yombi ndetse n’ukuboko mu mpanuka ya moto, amaze imyaka itatu atabasha kugenda.

Mu gihe yari amaze kumenyera kugendera mu kagari, yaje kubona ko bigoye kuzamuka ingazi. Byatumye atangira gukora ubushakashatsi yibaza uko umuntu ubana n’ubumuga yajya azizamuka.

Nyuma yaje kumenya amakuru ya sosiyete yitwa Scewo, areba amashusho y’ibikorwa byabo, aza no gusaba ko yahabwa kugerageza igare ryayo.

Bernhard Winter yashinze sosiyete yitwa Scewo yakoze igare ryifashishwa n’abafite ubumuga ariko rishobora kuzamuka ingazi. Yavuze ko rifasha ufite ubumuga kwisanzura.

Di Felice wabashije kugendera muri iri gare, yavuze ko byari ibihe bitangaje kandi byuzuye amarangamutima kuri we, kwisanga arenze ingazi imwe agafata indi.

Iri gare ryakozwe rigenzurwa na telefoni ku buryo rishobora kurenza umuntu ingazi ndende. Muri uyu mwaka wa 2019, Scewo irashaka kurikwirakwiza hose ku Isi.

Irindi koranabuhanga rishya ku bafite ubumuga rishobora guhindura ubuzima bwabo, ni inkoni ikoranye ikoranabuhanga yifashishwa n’abatabona.

Yakozwe n’abahanga bo muri Turikiya muri Young Guru Academy. Yitwa WeWalk, ikoranye ikoranabuhanga (ultrasonic sensor) rituma ishobora kumenya ko imbere hari ikintu cyatangira umuntu, hanyuma igahita ihinda ku buryo uyifite amenya ko imbere hari igisitaza.

Ishobora guhuzwa n’ikoranabuhanga ku buryo ikoresha Google Maps mu kuyobora umuntu ndetse ikaba ifite uburyo bwo gutanga ubutumwa bw’amajwi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ku Isi, miliyoni 39 z’abantu bafite ubumuga bwo kutabona ndetse ¼ cya miliyari y’abatuye Isi bafite ibibazo by’amaso.

Kursat Ceylan washinzwe WeWalk, yavuze ko umuntu utabona iyo ari ahategerwa ibinyabiziga, atamenya inzira isokoka cyangwa se ngo imodoka iyi n’iyi iregereje, cyangwa ‘iduka iri n’iri riri hafi yanjye. Ayo makuru yose ashobora gutangwa na WeWalk’.

Igare rishobora kumanuka ingazi rigiye gushyirwa hanze ku buryo ryafasha abafite ubumuga
Abahanga bo muri Turikiya bakoze WeWalk inkoni yifashisha ikoranabuhanga mu kuyobora abatabona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza