Ihangana rishya mu bucuruzi bwa dekoderi nyuma y’uko Kwesé yinjiye mu Rwanda

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 18 Nzeri 2017 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Kuva u Rwanda rwatangiza gahunda yo kureba televiziyo mu buryo bugezweho bwa digital mu 2013, ubucuruzi bw’ibikoresho bitanga amashusho meza buratera imbere umunsi ku wundi, ari nako ibigo bibukora byiyongera ku isoko ry’u Rwanda.

Uburyo bwa ‘digital’ bwatanze rugari ku bakeneye urunyurane rw’ibyo bareba kuri televiziyo, dore ko zarumbutse, itakiri Televiziyo y’u Rwanda yiswe rukumbi guhera mu 1991 ubwo yashingwaga, kugeza mu 2013 havutse izindi.

Televiziyo zigaragara mu Rwanda ziboneka kuri dekoderi zitandukanye zirimo DSTV, Canal+, Go TV, Startimes na Azam Media Ltd. Ni ibikorwa remezo byatumye abakoresha televiziyo biyongera, cyane ko amajwi n’amashusho bigera mu Rwanda byiyongereye bikava ku hagati ya 40% na 45% bikagera kuri 90%.

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rugaragaza ko mu bigo bicuruza dekoderi, Tele10 Ltd icuruza dekoderi za DSTV, Canal + na Go TV ifite abafatabuguzi 19568; Star Africa Media icuruza dekoderi za Startimes ifite abafatabuguzi 207 187 na Azam Media Ltd icuruza dekoderi za Azam TV ikagira abafatabuguzi 4,371.

Ubu byamaze kwiyongeraho Kwesé ifite inkomoko ku kigo Econet Wireless cy’umunyemari wo muri Zimbabwe, Strive Masiyiwa, yinjiye mu Rwanda muri Werurwe izanye agashya ko kwerekana ku buntu imwe mu mikino ikomeye ya shampiyona y’Abongereza, ibintu bitakorwaga n’ibindi bigo.

Kwese ishimwa na benshi ku mashusho meza, ikagira televiziyo zirenga 60 zirimo nka Bloomberg, skyNEWS, ESPN Classic, Revolt y’umuhanzi P Diddy n’umwihariko wo kwerekana televiziyo z’imikino n’imyidagaduro, ushobora kurebera ubuntu hamwe, mu gihe ahandi ari imari igurishwa.

Urebeye ku bindi bigo byatangaga serivisi za televiziyo mu gihugu, usanga hari impinduka zabaye ku isoko bitewe n’udushya buri kigo kivutse nyuma kizana, ndetse ihangana rishobora gufata indi ntera mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro na IGIHE, Haguma Sasha ukora muri Kwesé yavuze ko biteguye guha serivisi nziza Abanyarwanda kandi ku biciro byiza, abakiriya bakaba biyongera umunsi ku wundi.

Yagize ati “Iyo uguze ifatabuguzi ubasha kureba televiziyo zose za Kwesé kandi ibiciro byacu biri hasi. N’iyo udafite ifatabuguzi kandi ubasha kureba televiziyo z’ubuntu harimo n’ikwereka imikino ya shampiyona y’Abongereza.”

Ku ruhande rwa Tele 10 icuruza ibikorwa bya Dstv, Canal + na GoTv mu Rwanda, Musore Thierry, yatangaje ko ukwiyongera kw’ibigo bicuruza amashusho mu Rwanda ari byiza kuko bituma bamenya ibyo abakiriya bakeneye, bikazamura n’umubare w’abagura amashusho mu gihugu.

Yagize ati “Twe dushaka ihangana, guhangana bituma umuntu agaragaza umwihariko we. Iyo ujya ku isoko kugura inkweto, ugura ikunyuze ariko ntibituma umucuruzi ahomba, ahubwo bimwereka ibyo abakiliya bifuza nawe akaba aribyo arangura.”

Ni kimwe no kuri Startimes, aho Claude Nahimana ushinzwe itangazamakuru we yavuze ko bahagaze neza ku isoko ndetse abakiliya babo biyongera umunsi ku wundi aho ubu bamaze kurenga ibihumbi 300.

Yagize ati “Kuva u Rwanda rwatangiza uburyo bwo kwerekana amashusho agezweho ya digital, abakiliya bacu bikubye kabiri. Abo duhanganiye isoko bo nta bwoba baduteye kuko tubari imbere kandi tuzaharanira kuhaguma duha abakiliya bacu ibyo baba badutegerejeho iyo batugana, ndetse tunazana udushya kugira ngo tubagumane. “

Imbogamizi bose bahurizaho ni uko Abanyarwanda biyumvamo kugura amashusho bakiri bake ndetse n’umuriro w’amashanyarazi utaragera mu gihugu hose, gusa bavuga ko biteze ko imibare y’abagura amashusho izazamuka mu gihe hakomeza gukorwa ubukangurambaga no gukwirakwiza umuriro hirya mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza