Ikarita imwe igiye kujya ikoreshwa mu kwishyura urugendo mu modoka, moto no guhaha mu masoko

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Kamena 2019 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Ikoranabuhanga rimaze kumenyerwa mu kwishyura urugendo mu modoka rusange, rigiye kwagurwa rigere kuri moto ku buryo niba ukeneye kujya ahantu runaka, mubazi yashyizwe kuri moto izajya ikwereka intera wagenze n’amafaranga wishyura ugakozaho ikarita, utiriwe uciririkanya ngo hato mubure amafaranga avunje, usange mutakaje umwanya.

Ni urugendo rukomeje rwo kubaka ubukungu bw’u Rwanda budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Mubazi zizoroshya iki gikorwa zigiye gutangira gukorerwa mu Rwanda n’uruganda Mara Phones rwa mbere rukora smartphones muri Afurika, nyuma y’amasezerano rwasinyanye n’ikigo Pascal Technology (PTY) Limited.

Icyo kigo kiri mu byahawe ko kugeza ku wa tariki ya 1 Nyakanga 2019, buri mumotari azaba akoresha mubazi y’ikoranabuhanga, zizakuraho uguciririkanya hagati y’umumotari n’umugenzi.

Uburyo bwo kwishyurana mu byibanzweho

Pascal Ndizeye washinze Pascal Technology (PTY) Limited, yabwiye IGIHE ko ku bufatanye na Mara Phones, hazakorwa mubazi zikaboneka hafi mu gihe ubusanzwe zatumizwaga mu Bushinwa. Ni umushinga bibarwa ko uzatwara ishoramari risaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko barimo gukorana n’ibigo bifite ikoranabuhanga ryo kwishyurana nka AC Group itanga amakarita ya Tap&Go, urubuga Irembo rufasha abaturage kubona serivisi, Polisi n’ibindi, ku buryo uzaba wishyura urugendo n’izindi serivisi ukoresheje ikarita imwe y’urugendo cyangwa iya banki.

Ati “N’ubundi nk’uko wakozagaho kuri bus, uzajya uva muri bus wenda ube wakoza kuri moto cyangwa uve kuri moto ukoze kuri bus, ari ikarita imwe utiriwe uvuga ngo hano ndatanga ikarita n’undi atange indi ikarita. Noneho mu minsi mike kuri ya karita ube wajya no mu maduka uyikoreshe nk’uko ukoresha visa card.”

Yavuze ko ubu ikigezweho ari uguhuza ikoranabuhanga (integration) ku buryo mubazi zizakorwa na Mara Phones zizaba zirimo ubushobozi bwo kwakira amakarita yose, yaba iy’urugendo n’isanzwe ya banki.

Yakomeje ati “N’ikarita ya banki uzaba ushobora kuyikozaho amafaranga akavaho. Ubu banki twasinyanye amasezerano ni BPR ariko n’izindi bitabujije ko zizaza. Nukozaho ikariya ya banki, iyo ufite application y’umugenzi, ushatse ya karita uyishyira muri application amafaranga akajya ahita yivanaho.”

“Iyo udafite application, iyo ukojejeho ikarita, imashini ihita ikoherereza ubutumwa kuri telefoni buguha aho ushyira umubare w’ibanga, ku buryo wanakwishyurira umuntu uri mu ntara wenda umubwiye uti gera i Kigali ndakwishyurira. Ntabwo yakuraho amafaranga utarashyiramo umubare wawe w’ibanga.”

Kuri application ya Pascal Moto ushyira muri telefoni ya Android cyangwa iPhone, ushobora kuyinjiramo ukishyura cyangwa nabwo ugahabwa ubutumwa bugufi kuri telefoni buguha aho wuzuza wa mubare w’ibanga.

Biteganywa ko iyi gahunda izaba yarangiye nibura mu kwezi kumwe, ku buryo ku wa Ku wa 1 Nyakanga uzaba ushobora gukoresha ikarita imwe ku rugendo kuri moto cyangwa mu modoka.

Abamotari bagiye guhabwa mubazi ku buryo guciririkanwa n'umugenzi bizaba amateka

Uzaba ushobora kwishyura serivisi z’Irembo cyangwa amande ya Polisi

Ukoresheje mubazi y’umumotari, uzaba ushobora kwishyura serivisi ku Irembo, bitagusabye gukora urugendo runini.

Ndizeye ati “Mu kwezi kumwe n’Irembo byose bizaba biri hamwe ku buryo ushobora kwishyura serivisi z’Irembo ku mumotari wese wabona, unyuze muri ya mashini y’umumotari. Nta komisiyo bazaba baka, ni serivisi bagomba gutanga na bo barabizi.”

“Polisi niba iguhagaritse, nabo bazaba bafite application ikorana n’izo mashini, ashyiremo plaque gusa ahite amenya nyir’ikinyabiziga, perimi ye, indangamuntu ye, imyirondoro yose. Bizaba binahura n’ibigo nk’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Ubwishingizi bw’ibinyabiziga ubu bwose bukoresha ikoranabuhanga, azajya ahita amenya niba ubufite, atiriwe agusaba igipapuro.”

Abakoresha ziriya mashini ubu batangiye kwemererwa kwishyura amande igihe nka polisi yabandikiye, aho ashyiramo purake y’imodoka cyangwa moto, yakanda kwishyura, kubera ko bikorana na mobile money cyangwa konti ya banki, ugahita usabwa umubare w’ibanga ubundi ukishyura.

Guverinoma yemeje ko ku wa 1 Nyakanga buri mumotaro azaba afite mubazi. Kugeza ubu Pascal Technology Ltd imaze gutanga izigera mu 6100.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza