Ikigo Nyarwanda cyemerewe kujyana ikoranabuhanga ryo gukurikirana imodoka muri Afurika ivuga Igifaransa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 30 Mutarama 2018 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Ikigo Nyarwanda ‘Beno Cars Ltd’, cyazanye bwa mbere mu Rwanda ikoranabuhanga ryo kugenzura umuvuduko w’imodoka [Speed Governor], cyemerewe kujyana ikoranabuhanga ryo gukurikirana imodoka ‘Car Tracking’ mu bihugu bya Afurika bivuga ururimi rw’Igifaransa.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha gukurikirana imodoka uko ikoreshwa wibereye aho ushaka, ukamenya aho yerekeje utagombye kugera aho iri, ukagenzura uko abashoferi bakoresha mazutu cyangwa Essence ndetse hakaboneka n’amakuru yakwifashishwa n’inzego zitandukanye.

Kuri uyu wa Kabiri Beno Cars Ltd yasinyanye amasezerano n’ikigo gikomeye cyo muri Finlande, cyitwa Tramigo Ltd, yo kugihagararira mu Rwanda no mu bihugu byose byo muri Afurika bivuga Igifaransa, akaba akubiyemo gukwirakwiza ikoranabuhanga ryo gukurikirana imodoka muri ibyo bihugu.

Tramigo Ltd, ni ikigo gifite ubunararibonye mu ikoranabuhanga ryo kugenzura imodoka. Kimaze imyaka 10 gikorera muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho ikoranabuhanga ryacyo rifite umwihariko wo kwakira amakuru ya satellite za GPS, naryo rikayatanga bigendanye n’icyo urikoresha ashaka kubona.

Umuyobozi Mukuru wa Beno Cars Ltd, Rukundo Jean Pierre, asobanura ko amasezerano bagiranye n’iki kigo ari intambwe ikomeye ku gihugu kuko azatuma abanyarwanda babona amahugurwa mu gukurikirana imodoka mu buryo bushyashya kandi bukomeye bityo ubwo bumenyi bakabujyana gukorera mu mahanga.

Yagize ati “Ni byiza kuko abana b’abanyarwanda bagiye guhugurwa cyane ku gukurikirana imodoka (Car Tracking) mu buryo bushyashya. Ni ikintu gikomeye cyane ku gihugu mu rwego rwo kohereza mu mahanga ikoranabuhanga.”

Akomeza avuga ko iri koranabuhanga abanyarwanda bazahugurwaho ritandukanye n’irisanzwe rikoreshwa mu Rwanda kuko rifite umwihariko wo gusesengura amakuru ‘Data Analysis’, gukora bitarindiriye internet gusa, gutanga ubutumwa burinzwe cyane ku buryo nta wundi washobora gukurikirana imodoka atari nyir’ubwite.

By’umwihariko ku bijyanye no kugenzura imikoreshereze ya Mazutu cyangwa Essence mu modoka no ku minara, iri koranabuhanga rifite uburyo butanga amakuru y’ukuri ku ikoreshwa ryayo. Ibi bikaba ari umuti ku bafite imodoka bibwa mazutu cyangwa Essence.

Rukundo avuga ko bemerewe na Tramigo Ltd, kuyihagararira bakajyana iri koranabuhanga mu bihugu bivuga Igifaransa byo muri Afurika ku buryo mu mezi atatu ari imbere iri koranabuhanga rizajyanwa muri Benin, Cameroun na Congo. Yongeraho ko mu mezi atandatu rizaba rikorerwa mu Rwanda rikajyanwa hanze nka ‘Made in Rwanda.’

Umuyobozi Mukuru wa Tramigo Ltd, Arto Tiitinen, yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byiza rumaze kugeraho, ari nayo mpamvu bagiriye icyizere ikigo cyaho ngo kibafashe kugeza iri koranabuhanga no muri Afurika ivuga Igifaransa.

Yagize ati “Ikoranabuhanga ryacu rirahendutse kandi rifite akamaro yaba ku muntu ku giti cye no ku gihugu, twizeye ko tuzagera ku ntego yacu tugateza imbere ubucuruzi mu Rwanda binyuze muri iri koranabuhanga.”

Iri koranabuhanga uryishyura rimwe rikaba rifite garanti y’imyaka itanu. Beno Cars Ltd ifite imodoka zirenga 1000 zikoresha ubu buryo ziganjemo izitwara abantu n’ibintu.

Umuyobozi Mukuru wa Beno Cars Ltd, Rukundo Jean Pierre, yavuze ko amasezerano bagiranye n’iki kigo azatuma abanyarwanda babona amahugurwa mu gukurikirana imodoka mu buryo bushyashya
Umuyobozi Mukuru wa Tramigo Ltd, Arto Tiitinen, yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byiza rumaze kugeraho, ari nayo mpamvu bagiriye icyizere ikigo cyaho ngo kibafashe kugeza iri koranabuhanga no muri Afurika ivuga Igifaransa
Bimwe mu bikoresho byifashishwa na Tramigo mu gukuirikirana imodoka
Beno Cars Ltd yasinye amasezerano na Tramigo Ltd azatuma ijyana ikoranabuhanga muri Afurika ivuga Igifaransa

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza