Imikorere ya Google Glass, amadarubindi akoresha internet

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Google glass ni amadarubindi yakozwe na sosiyete ya Google afite ubushobozi bwo gukoresha internet, gufata amafoto, amajwi n’izindi serivisi zitandukanye umuntu akenera kuri internet.

Ni amadarubindi ushobora kugenda wambaye bisanzwe, wakenera kujya kuri internet akabigukorera, washaka gufata amafoto cyangwa amajwi ntagutenguhe.

Aya madarubindi abashisha uyambaye kuba yakoresha e-mail, gusoma amakuru n’ibindi; yamuritswe bwa mbere mu mwaka wa 2013.

Igitekerezo cyo gukora aya madarubindi, byari ukugirango abantu babashe gusabana n’inshuti zabo no gukurikira ibiri kuba hirya no hino bitabasabye byinshi nko kunama mu mashini cyangwa muri telefone.

Aya madarubindi hari n’uburyo bwo kuyahuza na telefone yawe ku buryo niyo waba wayisize mu rugo abasha kugukorera buri cyose telefone yawe yagombaga kugukorera.

WashingtonPost itangaza ko atari amadarubindi nk’asanzwe kuko afite akarahuri gato karinganiye n’amaso ari nako kagufasha kubona ibyo ushaka kabifashijwemo n’akantu (touchpad) kari ku ruhande, ku gice gihuza amadarubindi n’amatwi.

Google glass ni amadarubindi yakozwe na sosiyete ya Google afite ubushobozi bwo gukoresha internet, gufata amafoto, amajwi n’izindi serivisi zitandukanye

Ako kantu kari ku ruhande niko kabashisha uyambaye kuyakoresha ahitamo ibyo ashaka, niba ashaka kwatsa internet, kuyizimya, guhitamo gufotora, gufata amajwi n’ibindi.

Mu gihe uyambaye, ushobora no gusangiza inshuti zawe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ibyo uri kureba binyuze muri iyo nzira yo gufata amajwi cyangwa amashusho.

Camera yayo ifite ubushobozi bwo gufata amashusho ya 720p HD n’amafoto ya Megapixel 5. Amadarubindi ya Google glass ntaboneka ku isoko. Kugirango uyabone ubanza kwiyandikisha muri porogaramu ya Google izwi nka Google Beta igamije gufasha abantu kugerageza ayo madarubindi. Iyo wemerewe kujya mu bagize iyo porogaramu, wishyura amadolari 1500 ukayahabwa.

Akimara gushyirwa hanze, benshi binubiye ko ashobora kuzavanaho ubudahangarwa bw’ubuzima bwite bwa muntu (Privacy). Icya mbere abashisha uyambaye kuba yafata amashusho y’ibyo ari kureba cyangwa kumva nta burenganzira yasabye kandi ba nyirabyo bikaba byabagora kibivumbura.

Mu kwirinda gushwana na benshi, Google iri kuzenguruka hirya no hino ku isi isobanurira abantu uko amadarubindi yayo akora. Iri no kuganira n’abanyamategeko, ngo harebwe uburyo hashyirwaho amategeko azagenga ayo madarubindi ngo hatagira iby’abandi byangizwa.

Harimo hanibazwa niba abantu batwaye imodoka bashobora kujya bemererwa kwambara ayo madarubindi. Aya madarubindi akoreshwa application zitandukanye za Google nka Google Map, Google +, Gmail n’izindi. Icyakora afite ahantu ushobora gushyiriramo n’izindi application zakozwe n’abandi.

Kugeza ubu abasirikare b’igihugu cya Nepal bakoresha aya madarubindi mu kumenya aho inyamaswa zitandukanye ziherereye muri Pariki z’icyo gihugu hirindwa ba rushimusi.

Mu mwaka wa 2015 ikinyamakuru New York Times cyatangaje ko Google iri gukorana na Tony Fadell wahoze ari mu buyobozi bukuru bwa Apple. Icyo gihe byatangajwe ko amadarubindi azashyirwa ku isoko rusange Fadell amaze kwemeza ko nta kibazo na kimwe yateza.

Mu gihe uyambaye, ushobora no gusangiza inshuti zawe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ibyo uri kureba
Camera yayo ifite ubushobozi bwo gufata amashusho ya 720p HD n’amafoto ya Megapixel 5

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza