Microsoft yatangije ishami ry’ubuvuzi

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 26 Nzeri 2017 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Kompani yamenyekanye mu gukora ibikoresho by’ibyikoranabuhanga izwi nka Microsoft yatangije ishami ry’ubuvuzi, muri gahunda yayo yo gukoresha ikoranabuhanga rya‘artificial intelligence’, hagamijwe kwinjira ku isoko ry’ubuzima.

Iyi kompanyi yatangije iri shami nyuma yo kwiyemeza kuzana impinduka mu buzima hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano.

Gahunda y’ubushakashatsi bwakozwe na Microsoft igaragaramo imikorere izafasha abarwayi kwivuza batagombye kugana ibitaro ndetse bakazajya bamenyeshwa ibibazo benda guhura na byo. Mu nyigo Microsoft yakoze harimo n’uburyo bwo kuzajya basuzuma indwara zitandura zirimo diabete.

Microsoft yahise iha akazi Iain Buchan, wahoze ari umwarimu mu bijyanye n’ubuzima muri Kaminuza ya Manchester, kugira ngo azayobore iri shami rihambaye ry’ubuvuzi batangije. Iain Buchan uyoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi, ni inzobere, umuganga kabuhariwe n’impuguke mu bya siyansi, akaba yaranakoze ubushakashatsi mu nzego z’ubuvuzi n’uburezi mu myaka 25 ishize.

Buchan yatangarije The Telegraph ko ubushakashatsi bakoze we n’itsinda rye, bugaragaramo ibikoresho kabuhariwe bizaba bishobora kugaragariza umuntu indwara yenda kumufata, imikorere y’igice kizaba kigenewe kubika amakuru y’ubuzima bw’umuntu ndetse no gukoresha ‘software’ y’ubwenge karemano mu kugera ku ntego zabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza