Abasuwisi bagiye gutangiza ikigo cyo guhererekanya amafaranga mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Werurwe 2017 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Kompanyi y’Abasuwisi ikora ibijyanye no kubungabunga umutekano mu by’ikoranabuhanga(WISeKey International Holding Ltd), yatangaje ko ifite gahunda yo kwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda, ishyiraho ikigo cy’icyitegererezo kizafasha mu kohererezanya amafaranga mu gihugu no mu karere hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ni igikorwa kigira uruhare mu kohereza amafaranga binyuze kuri internet, bigakorwa mu mutekano usesuye kuko agera k’uwo agenewe nta kiyahungabanyije.

Iki kigo gishimangira ko gifite umugambi wo gutangiza ikigo cy’icyitegerezo mu bijyanye no guhanahana amafanranga hifashishijwe ikoranabuhanga, gikorana n’abanyamuryango b’ihuriro ry’ikitwa Smart Africa (Smart Africa Alliance) ribarizwamo bimwe mu bihugu bya Afurika n’ibindi bigo bigira uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho.

Ubufatanye bw’iyi kompanyi n’u Rwanda bushingiye ku kuba izafasha amakompanyi y’imbere mu gihugu kubaka ubufatanye n’abafatanyabikorwa hagamijwe guteza imbere ibyo bakora nk’uko The New Times ibitangaza.

Carlos Moreira, Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze WISeKey, yavuze ko ibikorwa byabo biteze ko bizatanga inyungu ku nganda zinyuranye ndetse binahe ingufu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda turayishimira ku cyerekezo n’ibindi bikorwa bituma u Rwanda ruba muri bimwe mu bihugu by’isi byateye imbere mu ikoranabuhanga. Twizeye ko iki kigo kizafasha mu kongera ingano y’ibikorwa by’ubucuruzi biri mu gihugu n’uburyo bikorwamo.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, ashimangira ko iterambere ry’ikoranabuhanga riri mu murongo w’icyerekezo igihugu cyihaye mu rwego rwo kuzana impinduka n’iterambere rigamije inyungu z’abaturage.

Ati “Iyi gahunda iri mu murongo wa Perezida Kagame wo guteza imbere ikoranabuhanga hagamijwe impinduka nziza n’ubukungu buganisha ku iterambere ry’abaturage.”

Iki kigo kigiye gutangizwa mu gihe u Rwada ruri gushyira imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zinyuranye, harimo guhanga udushya mu kohererezanya amafaranga no kwishyura serivisi zinyuranye hifashishijwe ikoranubuhanga n’izindi.

Ibigo mpuzamahanga bitandukanye na byo bigenda bigaragaza ubushake mu gufasha abanyarwanda baba mu gihugu n’inshuti n’abavandimwe babo batuye mu mahanga, kohererezanya amafaranga binyuze mu buryo bunyuranye, harimo ubwiswe ’Bitcoin ’ bwatangijwe mu Rwanda mu 2015, na kompanyi ya ‘Market Merger Ltd’, ihamya ko amafaranga yoherezwa akagera k’uwo agenewe mu mutekano.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwo kwishyura amafaranga, nta muntu n’umwe ubugenzura, bwahimbwe na Satoshi Nakamoto, butangira gukoreshwa mu mwaka wa 2009, aho aya mafaranga anyura muri za mudasobwa gusa ku buryo bwihuta kandi buhendutse.

Carlos Moreira, Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze WISeKey(Ifoto yakuwe kuri internet)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza