Nasa igiye gufungura ubukerarugendo mu isanzure kuri miliyoni 30 Frw ku ijoro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Kamena 2019 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’ubumenyi bw’isanzure, Nasa, cyatangaje ko guhera mu mwaka utaha kizafungura amahirwe ku bantu ku giti cyabo bashaka gukora urugendo mu isanzure, aho ubishaka azajya yishyura $35,000 ku ijoro, ni ukuvuga asaga miliyoni 30 Frw.

Ni igikorwa kizatangira mu 2020 nk’uko BBC yabitangaje, aho abantu bazabasha gusura igice gihurizwamo ibikorwa byo mu isanzure, International Space Station (ISS), muri kilometero nibura 400 uvuye ku Isi.

Umuyobozi wungirije wa ISS, Robyn Gatens, yavuze ko hazajya haba nibura ingendo ebyiri mu mwaka z’abantu ku giti cyabo basobanukiwe iby’isanzure. Nasa ivuga ko izi ngendo z’ubucuruzi zizajya zimara iminsi 30, kandi abagiye mu isanzure bakazajya bakora gusa ibikorwa byemejwe muri gahunda y’ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa.

Ni ukuvuga ko nibura urugendo rwo kugenda no kugaruka ruzajya rutwara miliyoni $58, bihwanye na $35,000 ku ijoro rimwe.

Umuyobozi Ushinzwe imari muri Nasa, Jeff DeWit, yagize ati “Nasa igiye gufungurira International Space Station ku bikorwa by’ubucuruzi no kumenyekanisha ayo mahirwe kurusha uko twaba twarigeze kubikora.”

Nasa yavuze ko abantu bashaka kujyayo bazobereye mu by’isanzure bazajya bagena abo bajyana, bagasabwa kuzuza ibyangombwa by’ubuzima n’ibindi bikenerwa mbere yo gufata iy’ikirere.

Ibigo bibiri bishobora gufasha muri ibi bikorwa ni SpaceX y’umuherwe Elon Musk ifite ikigendajuru cya Dragon na Boeing yo irimo kubaka ikigendajuru cya Starliner.

Mu 2001 umucuruzi w’umunyamerika Dennis Tito yabaye umukerarugendo wa mbere ugezeyo, ubwo yishyuraga u Burusiya miliyoni $20 ku rugendo rwo kugenda no kugaruka.

Iri tangazo rya Nasa riri mu rugendo rwo kwegurira abikorera ISS, ndetse mu mwaka ushize Perezida Donald Trump yatangaje ingengo y’imari igaragaza ko iyi station itazaba igiterwa inkunga na Guverinoma mu 2025.

Nasa kandi iheruka gutangaza ko irimo gutegura urugendo rwo gusubira ku kwezi mu 2024, ruzatuma umugore wa mbere agera ku kwezi n’umuntu wa mbere agasubirayo nyuma y’imyaka myinshi kuko biheruka mu 1969.

Nasa igiye gufungurira amarembo abashaka gukorera ingendo mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza