Rockaloo, Porogaramu nshya iyobora abantu ku bwiherero rusange

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Ku banyarwanda n’abandi bakunda gukora ingendo mu mijyi minini nka za New York na Manhattan ari ubwa mbere, hari byinshi bahura nabyo birimo no kubura serivisi runaka atari uko aho bari zidahari, ahubwo babuze aho bazisanga. Muri izo harimo n’ubwiherero.

Aho Isi igeze, bisaba ibitekerezo gusa kugira ngo ibintu byinshi bijyanye n’imibereho ya muntu bihindure uburyo byakorwagamo. Nta muntu ukiyoboza inzira, ahubwo afata telefone agashyiramo Google Map ikamwereka amerekezo y’aho agiye.

Si byiza ko umuntu yazongera guta igihe yabuze uko yifata kubera gushaka kwihagarika. Niyo mpamvu hakozwe Porogaramu nshya yitwa Rockaloo izagufasha kubona ubwiherero rusange aho uzaba uri hose muri Amerika, kandi utagombye gutonda imirongo itarangira.

Iyi porogaramu yashyizwe ahagaragara muri Kanama 2017, kandi kugeza ubu ifite abafatanyabikorwa b’abashoramari basaga 130 muri Manhattan, Brooklyn na Queens i New York.

Porogaramu ya Rockaloo igaragaza ikarita y’ahantu hari ubwiherero ndetse n’ibiciro kuva kuma-cent 99 kugeza ku madorari ya Amerika 8.99. Nyuma yo kugura umwanya, umuntu agomba kuba yageze ku bwiherero mbere y’uko isaha irangira, akagaragaza ko yaguze umwanya, ubundi akiherera.

Ni ingenzi cyane gushyiraho ubwiherero rusange, cyane cyane mu mijyi kuko niho abantu benshi bahurira kandi bakamara amasaha menshi bahakorera. Abakoze iyi porogaramu ya Rockaloo aribo David Sirieix, Yvan Bedouet na Binoy Wilson, batangaje ko bafite intego yo kuzamura uburyo bwo kubona ubwiherero mu mujyi, cyo kimwe n’ahantu ho kuruhukira kandi mu buryo bworoshye.

George Costanza, yakoreye akayabo muri porogaramu yiswe iToilet yashyizwe muri telefoni za iPhone. Nyuma yaho hashyizwe ahagaragara indi porogaramu yitwa “Where to Wee”, igaragaza ubwiherero n’aho buherereye ariko nta byumba byo kuruhukiramo yagaragazaga. Abakoresha za Android rero ntibagire ikibazo, kuko porogaramu nshya ya Rockaloo iri kuboneka no kuri Google Play, kandi igaragaza n’ibyumba byo kuruhukiramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza