Sobanukirwa ingaruka gukumira Huawei mu gukoresha serivisi za Google bizagira

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Intambara y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa ikomeje gufata indi ntera. Kuri ubu Sosiyete ya Google yafashe umwanzuro ko Huawei itazongera gukoresha porogaramu zayo za Android muri telefoni ishyira ku isoko.

Izingiro nyamukuru ry’ikibazo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei ni uko iki gihugu cy’igihangange ku Isi cyagaragaje impungenge zo kuba u Bushinwa (aho Huawei ibarizwa) bushobora kwifashisha ibikoresho bya Huawei mu kuneka ibindi bihugu n’ibigo bitandukanye.

Iyo ni yo mpamvu mu 2012 Amerika yabujije sosiyete zitandukanye gukoresha ibikoresho bitanga internet bya Huawei.

Google yafashe umwanzuro wo kwambura Huawei uburenganzira bwo gukoresha porogaramu zayo za Android nyuma y’iteka rya Perezida Trump rikumira ibikoresho by’iki kigo cy’ikoranabuhanga ku butaka bwa Amerika.

Telefoni za Huawei zari zisanzwe zitakigurishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bisobanuye ko gukumirwa mu gukoresha porogaramu za Google nta kintu kinini biza kwangiza ku bari muri Amerika, gusa biraza kugira ingaruka ku bindi bihugu aho Huawei yari ifite isoko rikomeye.

Magingo aya, telefoni za Huawei zikoresha operating system (OS) ya Google ya Android ariko yayikoreshaga mu buryo buvuguruye aho yongeraga ibindi ku mikorere y’iyi OS.

Ubu gukumira Huawei mu gukoresha Android nta kintu kinini bivuze ku batunze izi telefoni. Google yatangaje ko Google Play Store, porogaramu zigaragara muri telefoni zikoresha Android ndetse n’ubundi buryo bw’ubwirinzi buzana na Android burakomeza kuboneka muri telefoni ziri ku isoko za Huawei.

Ibi bisobanuye ko buri telefoni yose iheruka kujya ku isoko ya Huawei nka Huawei P30, Huawei Mate 20 X 5G n’izindi zabanje, nta kibazo ziza guhura nacyo.

Gusa igikoresho cyose Huawei izashyira ku isoko mu gihe kiri imbere nka Mate 30 itegerejwe mu Ukwakira, kizaba kitabasha gukoresha serivisi za Android zirimo Google Play, Google Maps na porogaramu zijyana na Gmail.

Byaba bisobanuye ko Android itazongera gukoreshwa na telefoni za Huawei ?

Igisubizo kuri iki kibazo ni Oya. Impamvu ni uko buri sosiyete ikora telefoni ishobora gukoresha operating system ya Android kuko ifunguye kuri bose. Gusa, Google ntizongera gutanga ubufasha mu bya tekiniki cyangwa se gukorana na Android kuri telefoni za Huawei.

Nkuko bisanzwe, kujyanisha n’igihe (updates) icyiciro cya Android byazaga nyuma y’iyabaga iri mu gikoresho waguze. Aho ibintu bizagoranira kuri Huawei ni mu gihe bisaba kujyanisha n’igihe ibijyanye ubwirinzi (Security updates)

Urugero nko ku gitero giheruka kugabwa kuri WhatsApp, abantu basabwe kujyanisha n’igihe porogaramu yabo kugira ngo batagerwaho n’ingaruka z’igitero.

Kuba abantu bazakoresha mu bihe biri imbere telefoni za Huawei bazaba batabasha kujyanisha n’igihe ubwirinzi bwa Android kuri telefoni zabo, icyo ni kimwe mu bizaba ikibazo gikomeye ku bazitunze.

Huawei yatangaje ko izakomeza gufasha abantu ikabagezaho uburyo bajyanisha n’igihe ubwirinzi bwa telefoni zabo ndetse ikazajya ibaha na serivisi zihabwa abakiliya nyuma yo kugura ibikoresho bitandukanye.

Ku rundi ruhande, Huawei iri muri gahunda yo gukora operating system yayo nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe serivisi zigenerwa abakiliya, Richard Yu, muri Werurwe uyu mwaka, bisobanuye ko igihe yaba igiye hanze, byaba igisubizo kuri iki kibazo.

Huawei ni imwe muri sosiyete zikomeye mu by’ikoranabuhanga ku Isi zimaze kwandika izina mu guhanga udushya, yaba mu buryo telefoni zayo zigaragara ndetse n’ubushobozi ziba zifite.

Uku niko iyi sosiyete yabashije kurenga isoko ry’u Bushinwa, ikaba imwe mu zikomeye ku Isi aho mu gihembwe cya mbere cya 2019 yagurishije izigera kuri miliyoni 59.1.

Nta kabuza ko ibi bihano bizasubiza inyuma Huawei by’umwihariko mu bijyanye n’uko abantu bayizera ndetse no ku bazaba bashaka kugura telefoni zayo.

Ikindi ni no ku mishinga yayo iri imbere. Urugero ni nka Huawei Mate X, telefoni ibasha kwikunja. Google yari imaze iminsi iri gukorana na Huawei na Samsung ku buryo hakorwa icyiciro gishya cya Android kijyanye n’izi telefoni zikunja.

Ku rundi ruhande, Intel, Qualcomm na Broadcom, sosiyete eshatu zikomeye ku Isi mu gukora udukoresho duto [chip] twifashishwa muri mudasobwa, nazo zakumiriye Huawei mu kongera gukoresha ibikoresho byazo.

Ifoto igaragaza zimwe muri porogaramu za Google zitazongera kugaragara muri telefoni za Huawei

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza