00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bworoshye bwagufasha kubona serivisi za BPR ukoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Isi igeze mu gihe ikoranabuhanga ariryo riyiyoboye, ibi bisobanuye ko niba utari ku muvuduko wo kujyana naryo byanze bikunze usigara cyangwa ukagira ibihombo uhura nabyo.

Iki ni ikintu cyo kwishimira kuko ikoranabuhanga ryoroheje ubuzima bwa muntu, kuko ryihutisha ibintu ndetse rikagufasha gukoresha igihe cyawe neza bikakugabanyiriza umwanya wafataga ujya gushaka serivisi, ukazigeraho utavuye aho uri.

Gukoresha ikoranabuhanga mu Rwanda ho bifite ishingiro kuko internet isabwa ngo urigereho idahenze cyane nko mu bindi bihugu byo muri Afurika, kuko nibura 1GB ibarirwa kuri 500 Frw.

Usibye kandi kuba byoroshye kubona internet na Covid-19 yatumye abantu babasha kuyikoresha cyane kuko babonye ariyo nzira yizewe yashoboraga kubageza kuri serivisi zitandukanye mu gihe cy’icyorezo.

Ibi bigaragazwa n’imibare y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) igaragaza ko mu mwaka wa 2019-2020 Abanyarwanda bakoreshaga internet igendanwa cyangwa iteye ahantu hamwe (fixed) bavuye kuri 6.234.520 mu mpera za Kamena 2019 bagera kuri 7.886.771 mu mpera za Kamena 2020, bangana n’ubwiyongere bwa 26.5%. Iki gihe ni bwo COVID-19 yari imeze nabi.

Aya mahirwe ari mu gukoresha ikoranabuhanga Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc, ntiyayimye abakiliya bayo kuko yashyizeho uburyo ushobora kubona serivisi itanga utageze ku ishami ryayo.

Muri BPR bafite uburyo bwinshi bwo kugera kuri serivisi bitagusabye kuva aho uri ngo ujye ku ishami ryayo.

BPR Mobile Banking

Uburyo bwa BPR Mobile Banking bworoheye buri wese, bumufasha kubona serivisi za banki zitandukanye akoresheje telefoni ye. BPR Mobile Banking iboneka mu buryo bubiri, ubwa mbere ni ugukanda *150# ugakurikiza amabwiriza, bukaba bukoreshwa n’abantu bafite telefoni zisanzwe. Ubundi ni ugukoresha BPR Mobile App bukoreshwa n’abafite telefoni zigezweho (Smartphones).

BPR Mobile App ishobora gukoreshwa n’umuntu ku giti cye cyangwa kuri konti y’ubucuruzi y’umukiliya cyangwa konti y’ikigo runaka.

Iyi porogaramu mbere gato yari isanzwe ikoreshwa n’umuntu ku giti cye aho yasabwaga kuyikura kuri Play store cyangwa App store bagahita batangira kuyikoresha, gusa mu minsi yashize ibigo by’ubucuruzi cyangwa umukiliya ufite konti y’ubucuruzi na we abasha kuyikoresha aho bimusaba kuzuza impapuro zabugenewe ku mashami atandukanye ya Banki y’Abaturage kugira ngo ashyirwe mu ikoranabuhanga maze abone guhita na we ayishyira muri telefone ye.

Muri iri koranabuhanga ikigo kiba gifite uburyo bwo guhitamo no gutanga uburenganzira ku bakozi bazajya babasha gukoresha iyi porogaramu ndetse n’ibyo bashobora gukora kuri konti bigenda bitandukana bitewe n’imiterere y’ikigo cyangwa uko nyir’ubucuruzi we abyifuza.

Umuntu ufite BPR Mobile Banking yaba afite telefoni igezweho cyangwa atayifite abasha kubona serivisi za banki zigiye zitandukanye zirimo gufungura konti muri BPR maze ukabasha kubona serivisi y’indashyikirwa itangwa n’iyi banki.

Iyo umaze gukanda *150# cyangwa wakoresheje BPR Mobile App ukurikiza amabwiriza ukabasha kuyifungura, bimwe mu bisabwa ni nko kuba ufite indangamuntu.

Ku basanzwe bafite konti muri BPR bashaka kwiyandikisha muri ubu buryo na bo bakanda *150# cyangwa bagakoresha Mobile App bagakurikiza amabwiriza bakajya babasha kubona serivisi zitandunye zirimo kumenya amafaranga ari kuri konti no kubona amakuru y’ibyakozweho.

Uri muri iyi serivisi ubasha kwiyoherereza amafaranga ku zindi konti zawe, wanayohereza kandi kuri konti zindi zo muri BPR ndetse no kuri z’andi mabanki y’ubucuruzi akorera mu gihugu.

Ushobora kumenya ibikorwa byabaye kuri konti, kohereza amafaranga kandi ukoresheje uburyo bwa IZI Cash akabikurizwa kuri ATM za BPR cyangwa ku mu-agent wa BPR Hafi nta karita ukoresheje. Wahererekanya amafaranga ukoresheje uburyo bwa telefoni ‘Mobile money’, haba kuri MTN Momo (MTN Mobile Money) na Airtel Money/ TigoCash.

Hamwe Na BPR Mobile Banking ushobora kwishyura ibintu bitandukanye birimo nk’imisoro yose ya RRA, amafaranga y’ishuri, ifatabuguzi rya televiziyo rya StarTimes, DSTV na Canal+, ifatabuguzi ry’amazi ya WASAC no kwizigamira muri gahunda ya Leta ya "Ejo heza".

Akarusho ka Mobile Banking ni uko ushobora no kwakiraho izindi serivisi nko gusaba agatabo ka sheke n’amakarita yo kubikurizaho (ATM card), kwerekana icyifuzo cyo gusaba inguzanyo n’ibindi byinshi.

BPR Internet Banking

Ubu ni uburyo abakiliya ba BPR babonamo serivisi za banki kuri murandasi (internet) bakoresheje mudasobwa cyangwa telefoni zabo batiriwe bagera ku ishami rya banki.

Umukiliya wa BPR ashobora gukoresha ubu buryo anyuze ku rubuga rw’iyi banki kuri www.bpr.rw, agakanda kuri uru rubuga https://online.bpr.rw/mfmbs// akinjiramo akabasha kuyikoresha.

Iyi serivisi ifasha cyane cyane abakiliya banini barimo ibigo binini by’ubucuruzi (Corporates) kubona serivisi zitandukanye za banki batiriwe bava mu biro cyangwa mu ngo zabo.

Ufite BPR Internet Banking abasha kumenya uko konti ye ihagaze, kohereza amafaranga kuri konti y’undi muntu yaba ukoresha BPR cyangwa indi banki y’ubucuruzi mu Rwanda, kwishyura imishahara y’abakozi be, kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue Authority, kugura ifatabuguzi rya televiziyo (Dstv, Star Times na Canal+) kwishyura fagitire z’amazi cyangwa akohereza amafaranga kuri konti za MTN Mobile Money na Airtel Money, kugura ama inite n’ibindi byinshi.

Abakiliya bakeneye gukoresha izi serivisi cyangwa abazikoresha bakaba bahura n’ikibazo icyo ari cyo cyose bashobora kugana ishami rya banki y’Abaturage ribegereye cyangwa bagahamagara kuri 1500 bagahabwa ubufasha.

BPR Plc yatangiye ibikorwa mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 137 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n’aba-agents 350 ba BPR Hafi batanga serivisi zitandukanye z’imari.

Banki y’Ubucuruzi yo muri Kenya, KCB Group isanzwe ifite ishami mu Rwanda nka KCB Bank Rwanda yatangaje ko yamaze kwegukana bidasubirwaho imigabane 76, 67%, y’ibigo by’Ishoramari bya Atlas Mara Limited na Arise B.V. byari bifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), bituma hatangira urugendo rwo kwihuza kwa BPR na KCB Bank Rwanda zombi zikabyara banki nshya izitwa ‘BPR Bank’.

KCB yatangaje ko yabashije kwegukana iyi migabane bidasubirwaho ku wa 25 Kanama 2021, nyuma yo guhabwa uburenganzira n’inzego bireba ndetse no kuzuza ibisabwa byose kugira ngo ubu bugure bwemerwe.

BPR yashyize imbaraga mu kwegereza abakiliya bayo serivisi z'ikoranabuhanga
Kuba udafite telefoni igezweho ntibyatuma udakoresha uburyo bwa BPR bw'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .