VSONE, Sosiyete ikomeye mu by’ikoranabuhanga yafunguye ishami mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Sosiyete yo muri Singapore ikomeye mu gukora porogaramu z’ikoranabuhanga n’ibijyana naryo, VSONE, yafunguye icyicaro i Kigali kugira ngo irusheho kwegereza Abanyafurika serivisi zayo.

Ibikorwa bya mbere bya VSONE muri Afurika byamurikiwe muri Marriot Hotel ku wa 17 Gicurasi ku munsi wa nyuma w’Inama ya Transform Africa 2019 yabereye mu Mujyi wa Kigali.

VSONE ni sosiyete imaze imyaka icumi itanga serivisi zirimo ikoranabuhanga ryifashishwa mu miyoborere, mu mabanki, mu bijyanye n’imari n’ubwishingizi, mu buvuzi, mu mahoteli n’ibindi mu bihugu bitandukanye bya Aziya.

VSONE AFRICA ni umufatanyabikorwa wa Sosiyete ku Isi zikomeye mu by’ikoranabuhanga nka HP, Oracle, SAP n’izindi.

Iyi sosiyete yizera ko bizayifasha kwagura ubunararibonye bwayo muri Afurika, iharanira gushakira umuti ibibazo by’uyu mugabane yifashishije ubumenyi n’ubunararibonye biwuvuyeho.

Umuyobozi Mukuru wa VSONE, Prabodha Sumanasekera, yagize ati “Intego yacu ni ukubaka Sosiyete Nyafurika dukoresheje ubunararibonye dusanganywe, hagamijwe guteza imbere impano ziturutse kuri uyu mugabane. Nemera cyane ko Afurika yifitemo imbaraga.”

Kuba icyicaro cya VSONE cyashyizwe mu Rwanda, Sumanasekera avuga ko ari igihugu kiri hagati bikazafasha kwagura ibikorwa byabo mu bindi bihugu nka Kenya, Mozambique, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko mu mpera za 2019, VSONE izaba ikorera muri Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Sumanasekera yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyashoye imari ifatika mu ikoranabuhanga mu nzego nyinshi kandi gifite ubukungu butera imbere byihuse.

Gushyira icyicaro mu Rwanda, yizera ko bizafasha VSONE kungukira ku mishinga ikomeye y’ikoranabuhanga u Rwanda rufite nk’ikibuga gishya cy’indege cya Bugesera kiri kubakwa n’ibindi.

Umuyobozi wa VSONE Africa, Nkubito Manzi Bakuramutsa, yashimangiye ko kuba Afurika ituwe n’abasaga miliyari biganjemo urubyiruko ari amahirwe adasanzwe akwiriye kubyazwa umusaruro.

Yavuze ko intego ya VSONE Africa ari uguhindura uwo mubane ubyara umusaruro aho kuba ukoresha ibyo abandi bakoze.

Ati “Icyo dukeneye cyose ngo dutere imbere kiri aha. VSONE irashaka kugira uruhare mu guteza imbere umugabane, ukava ku gukoresha ibyakozwe n’abandi ahubwo ugakora ibyifashishwa n’abandi cyane cyane muri iki gihe cy’impunduramatwara ya kane (y’ikoranabuhanga). Ubucuruzi bwacu burashingira ku ntego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’iza Smart Africa.”

VSONE ifite abakozi bagera kuri 600, umwaka ushize yinjije hafi miliyoni 35 z’amadolari.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera (PSF), Stephen Ruzibiza; uwa VSONE Africa, Nkubito Manzi Bakuramutsa na Prabodha Sumanasekera uyobora VSONE baganira
Umuyobozi Mukuru wa VSONE, Prabodha Sumanasekera, yavuze ko bafite intego yo kubaka Afurika kuko yifitemo imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza