Umucunga mutungo muri Google yatangaje kuri uyu wa 13 Kanama2012 ko bagiye kugabanya abakozi 4,000 bahwanye na20% muri Motorlora, bitewe n’ibibazo by’ubucuruzi iyi sosiyete ifite kugirango biyifashe guhangana n’andi masosiyete nka Apple na Samsung.
Mu itangazo rya shyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa 13 Kanama, imyanya 4,000 ku myanya 20,000 yavanyweho bibiri bya gatatu byabakozi bazasezererwa ni abakorera hanze ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet 7sur7, iki gikorwa kizagabanya abakozi cyane cyane muri Asia maze bibande no mu mijyi ya Chicago, Sunnyvale na Pekin. Umuvugize wa Google ntiyatangaje byinshi ku mperekeza y’abakozi ariko yavuzeko bizashyirwa mu bikorwa.
Mu rwego rwo kongera udushya n’umusaruro, Google itangaza ko Motorola igiye ku gabanya ibikoresho ikora bigendanywa.
Google ikaba yatangaje ko igabanya ry’abakozi ridahita ritanga umusaruro, ku buryo bw’aka kanya.
Bikaba biteganyijwe ko gusezerera abakozi bizatwara akayabo k’amadorari y’Amerika ahwanye na miliyoni 275.
Umushakashatsi mu ikorana buhanga Trip Chowdhry, yatangarije AFP ko Google isabwa kugabanya nibura 50% by’aho ikorera ku girango ishobore kuzanzamuka.
Ku girango Google ibasha guhangana na Sosiete Apple izwi cyane mu gukora telefoniyo mu bwoko bwa iPhone igomba kugabanya ibiciro bya Motorola.
Motorola yiswe Motorola Mobility umwaka ushize, ikimara kugurwa na Google. Nyuma y’igihe kirekire yari ku mwana wa mbere, amasosiyeti nka Apple na Sumsung zayivanye ku mwanya wa mbere muri iki gihe.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Rwanda rwabonye ikindi gihembo mpuzamahanga mu Ikoranabuhanga
16.05.2013 |
|
U Busuwisi : U Rwanda rwegukanye igihembo ku rwego mpuzamahanga mu ikorabuhanga
14.05.2013 |
|
Minisitiri w’Intebe arashishikariza abayobozi gukoresha imbuga nkoranyambaga
22.03.2013 |
|
Ubukangurambaga mu gukoresha ikoranabuhanga bwatangirijwe mu bashinzwe umutekano
12.03.2013 |
|
Ubundi bufatanye bw’u Rwanda na Korea mu ikoranabuhanga
9.03.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |