Imikorere y’iziko rya “Micro-Onde”

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 20 Gashyantare 2013 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Iziko rya “micro-onde”, ryifashishwa mu gushyushya ibiryo mu kanya nk’aho guhumbya, rifite imokorere itangaje, dore ko mu gihe ku rindi ziko ibiryo bishyuha mu minota irenga icumi, iri ryo rishobora kubishyushya mu minota ibiri cyagwa indi yose umuntu ashaka bitewe n’icyo yashyuhije.
Amakuru dukesha urubuga rwa Wikipedia avuga ko, “micro-onde” ari iziko rikoresha amashanyarazi kugirango ritange ibintu bita "micro-onde". Ni ukubifata gutyo kuko nta jambo ry’Ikinyarwanda dufite ryo kubyita. (...)

Iziko rya “micro-onde”, ryifashishwa mu gushyushya ibiryo mu kanya nk’aho guhumbya, rifite imokorere itangaje, dore ko mu gihe ku rindi ziko ibiryo bishyuha mu minota irenga icumi, iri ryo rishobora kubishyushya mu minota ibiri cyagwa indi yose umuntu ashaka bitewe n’icyo yashyuhije.

Amakuru dukesha urubuga rwa Wikipedia avuga ko, “micro-onde” ari iziko rikoresha amashanyarazi kugirango ritange ibintu bita "micro-onde". Ni ukubifata gutyo kuko nta jambo ry’Ikinyarwanda dufite ryo kubyita.

Micro-onde zikoreshwa mu maziko yo guteka dusanga mu ngo cyangwa mu maguriro y’ibiribwa “alimentation” ziba zifite urugero rw’umuvuduko (Frequence) rwa GHz 2.45.

Onde ziri muri iki kigero cya frequence zirangwa n’ibintu bitangaje, zibasha gucengera mu mazi, mu isukari ndetse no mu mavuta zikagumamo.

Ni yo mpamvu ibiryo (biba byifitemo nibura kimwe muri ibyo bintu bitatu tuvuze) bibasha gushyushywa na micro-onde!

Iyo ucanye iziko, hari micro-onde zitangira kunyuranamo mo imbere, maze zigatangira gucengera mu biryo.

Iyo zicengeye mo, zigera kuri “molecule” z’amazi, amavuta, cyangwa isukari ziba ziri mu biryo. Iyo zigeze kuri izo molecule, zizunguza atome zizigize ku buryo bwihuta bushobora kugera ku nshuro milliyari 2.45 ku isegonda (kubera frequence ya micro-onde iba ari GHz 2.45).

Iyo molecule zizunguje gutya kandi zikubanaho, zibyara ubushyuhe bwinshi. Ibi ni byo bituma ibiryo bishyuha mu gihe cy’iminota mikeya.

Aha umuntu yaboneraho kwibaza impamvu nko gushyushya irindazi riri mu ishashi cyangwa se ibiryo biri mu kintu cya plastique ntacyo bigitwara.

Impamvu ni uko izi micro-onde ziteye ku buryo zicengera ariko ntizigume mu bintu bikoze muri plastique, mu ibumba, mu gipapuro cyangwa mu kirahure.

Iyo zigeze mu bintu nk’ibyo, ziratambuka zigahinguranya. Ibikoze mu cyuma na byo ntibyinjiza izi onde, ahubwo bizisubiza aho zivuye (reflection).

Iyi akaba ari yo mpamvu babuza abantu gushyushya muri micro-onde ibiryo biri mu kintu cy’icyuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza