Abiga ubuvuzi mu Rwanda bagiye kwakira inama mpuzamahanga ku buzima

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 2 Nzeri 2017 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga iby’ubuvuzi mu Rwanda biteguye kwakira inama nama mpuzamahanga yiga ku buzima mu mpera z’uyu mwaka, izasuzumirwamo ibibazo byibasira ubuzima bw’abatuye isi no kugerageza kubishakira ibisubizo.

Iyi nama ‘World Healthcare Students Symposium (WHSS)’ iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 23-27 Ugushyingo 2017, ikazanaba ari bwo bwa mbere izaba ibereye muri Afurika.

Izahuriza hamwe abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo, farumasi, abiga ubuvuzi bw’amatungo n’abandi bose biga ibifite aho bihuriye n’ubuzima.

Umuyobozi wungirije w’Itsinda ry’abari gutegura iyo nama, Beingana Geofrey, yabwiye IGIHE ko bashaka gushaka ibisubizo birambye ku bibazo biri mu rwego rw’ubuzima.

Yagize ati “ Dufasha abanyeshuri tukabashyira mu itsinda riri ahantu hamwe tukanariha ubushobozi bwose bwatuma bashaka igisubuzo cy’ibibazo byugarije ubuzima, ni igisubizo kiruta ibisanzwe bikoreshwa.”

Izahuza abahanga mu buvuzi, impuguke mu kuvura indwara zitandukanye, abanyeshuri, abafata ibyemezo mu rwego rw’ubuvuzi n’inararibonye muri urwo rwego.

Zimwe mu ntego zihariye z’iyi nama, harimo kumva neza uruhare rw’ubuvuzi muri gahunda zigamije iterambere rirambye (SDGs), gufasha mu ishyirwaho ry’amahuriro akomeye y’abanyeshuri biga iby’ubuzima n’abahanga muri byo hagamijwe guhangana n’ibibazo bigaragara muri uru rwego hifashishijwe ubushakashatsi n’ubundi bunararibonye buturuka mu nama n’andi mahugurwa anyuranye.

Hari kandi gushishikariza leta z’ibihugu guha umwanya urubyiruko mu ifatwa ry’ibyemezo haherewe ku banyeshuri.

Abazitabira iyi nama bazasuzuma ibijyanye n’indwara zitandura, izandura, itabi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, indwara zo mu mutwe; abayitegura bagashimangira ko bazereka amahanga ibyo u Rwanda rwakoze mu guhanga n’ibyo bibazo ndetse banigire ku bandi ibindi byabafasha kubirandura mu gihe kiri imbere.

Inama nk’iyo, iheruka guteranira i Skopje muri Macedonia, mu Ugushyingo 2015. Iy’uyu mwaka ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Hagamijwe kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye mu 2030: Uruhare rwo guhuriza hamwe inzego zitandukanye mu buvuzi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza