Facebook ishobora gutangira gukwirakwiza internet ku Isi yifashishije Drones

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 3 Nyakanga 2017 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Facebook yamaze kugerageza drones zizajya zikoresha imirasire y’izuba mu kugenda zikwirakwiza internet mu bice bitandukanye by’isi.

Umuyobozi wa Facebook, Mark Zuckerberg, abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yavuze ko izi Drones zahawe akazina ka Aquila zakozwe kugira ngo zibashe guha internet abantu basaga miliyari 4 hirya no hino ku isi bakiri mu icuraburindi.

Igerageza rya mbere ry’izi drones ryakozwe mu Ukuboza k’umwaka ushize aho iyakorerwagaho igeragezwa yahanutse ubwo yageragezaga gusubira ku butaka, nk’uko VOA yabitangaje.

Igerageza rya kabiri ry’izi drones ryakozwe muri Gicurasi uyu mwaka zibanje kongerwamo ibyuma bizifasha kuzajya zigera ku butaka nta mpanuka zikoze. Muri iri gerageza, drone yamaze isaha n’iminota 46 mu kirere ku burebure bwa metero 910 ndetse inagaruka ku butaka nta ngorane.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo mu kirere muri Facebook, Martin Luis Gomez, yavuze ko iri gerageza ryakurikiranywe n’impuguke zayirebaga zifashishije indi ndege nto yayikurikiranaga, anavuga ko bishimiye ibyarivuyemo.

Izi drones imwe ifite uburemere bw’ibiro 450 ndetse n’amababa manini ugereranyije na Boeing 747 zitezweho kuzakwirakwiza internet mu bihugu byinshi bya Afurika na Aziya.

Zuckerberg avuga ko bakusanyije amakuru menshi azabafasha gutuma iyi ndege igira ubuziranenge. Yagize ati" Nta n’umwe wigeze akora indege yitwara yagenda amezi menshi idahagarara, bityo turifuza gukora buri kimwe kugira ngo itazagira ingorane mu mikorere yayo."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza