Ghana yatangije uburyo bwo kureba ibibera mu isanzure

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Kanama 2017 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere Ghana yatangije uburyo bwo kureba ibibera mu isanzure yifashishije antene ifite ishusho y’igisahane yahoze yifashishwa n’ikigo cy’itumanaho ry’amatelefone.

Iki gisahane cyahoze cyifashishwa n’ikigo cy’itumanaho cya Vodafone. Gifite umurambararo wa metero 32, kikaba cyarahinduwemo indebakure (radio telescope) ishobora ureba ibibera mu kirere birimo ibijyanye n’imibumbe n’inyenyeri.

Icyo gisahane cyo muri Ghana ni cyo cya mbere gihinduwemo indebakure mu mushinga munini wa Afurika y’Epfo n’abamdi bafatanayabikorwa wo kubaka ihuzanzira y’izo ndebakure izaba izwi nka African VLBI network.

Iri huzanzira nirimara kubakwa, rizabasha kujya rigenzura isanzure ryo mu majyepfo y’isi no mu majyaruguru yayo (Hemisphere Nord et sud).Izanafasha abashakashatsi bo muri Afurika kwiga no gusuzuma ibiri mu isanzure.

Iyi ndebakure yo muri Ghana iherereye mu gace ka Kuntunse hafi y’umurwa mukuru Accra.

Afurika y’Epfo nicyo gihugu cya Afurika cyagiraga indebakure nk’iyo ariko nacyo cyifashishaga ihuzanzira z’abanyaburayi kandi bikagorana kubona ibiri mu isanzure y’ikirere cya Afurika.

Umuyobozi w’iyi ndebakure nshya, Dr Bernard Duah Asabere yabwiye Ikinyamakuru Qz.com dukesha iyi nkuru ko iyi ndebakure izafasha isi kubona ibiri mu isanzure bitajyaga bigaragara.

Ati “Tugiye kujya tubona ibintu bitandukanye biri mu kirere.Bitewe n’aho duherereye, twe tubasha kureba igice cya ruguru n’icy’epfo cy’isi bikadufasha kuba twabona ibintu abandi banyabwenge batarabona.”

Minisitiri w’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Afurika y’Epfo yavuze ko iyo ndebakure nshya izafasha abanyafurika kuvumbura ibintu bishya mu kirere.

Afurika y’Epfo yagize uruhare rukomeye mu guhinduramo iyo sahane indebakure kuko yatanze miliyoni zisaga 9 z’amadolari.

Afurika y’Epfo ifatanyije na Australia bafite umushinga wo kubaka indebakure bise Square Kilometer Array izuzura mu mwaka wa 2030.Niwuzura, iyo ndebakure izaba ariyo ya mbere ku isi.Izabasha kubona indi mibumbe iri mu isanzure, uko imibumbe ivuka n’ibindi.

Hari kwiga uburyo n’izindi sahane zahoze zifashishwa mu itumanaho mu bihugu nka Madagascar na Zambia zihindurwamo indebakure z’isanzure.

Ghana igiye kujya yifashisha iyi ndebakure igenzura ibibera mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza