Hehe na manyeto na kasete video; uruganda rwa nyuma ku isi rwabikoraga rwabihagaritse

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Nyakanga 2016 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

​Ni inkuru ishobora kutagwa neza abakunzi ba za manyeto [magnetoscope​ mu Gifaransa, cyangwa se VHS Player mu Cyongereza] barebye filime mu myaka ya za 1970 kugera mu ntangiriro ya za 2000 ubwo hatangiraga gusakara cyane VCD na DVD Players; uruganda rwo mu Buyapani rwari rugikora manyeto zifashishwa mu gusoma kasete video rwatangaje ko uku kwezi kwa Nyakanga ari ko kwa nyuma mu ikorwa ryazo.

Funai Electric, uruganda rwo mu Buyapani rumaze kumenyekana ku isi nk’urwa nyuma rwari rugikora manyeto rwatangaje ko bitewe n’igabanuka rikomeye ry’icyashara kuri ibi bikoresho, aho mu mwaka ushize rwagurishije gusa manyeto zigera kuri 750,000, mu gihe ubusanzwe rwagurishaga izigera kuri miliyoni 15, rwahisemo gukuramo akarwo karenge rurekera aho kuzikora burundu.

​Uruganda Funai ubusanzwe rukora manyeto zigurishwa ku izina rya ’Sanyo’.​

Uruganda JVC ni rwo rwatangiye gukora kasete bita VHS zishyirwaho amashusho arebwa hifashishijwe manyeto, aha hari mu mwaka wa 1977. JVC yahanganye bikomeye n’uruganda Sony rwari rwaratangiye gukora ubundi bwoko bwa kasete bitaga Betamax mu mwaka wa 1975.

Sony yaje gufata icyemezo cyo kubuza burundu abateguraga n’abakinaga filime z’urukozasoni [pornographic movies] kwifashisha kasete zayo za Betamax bazishyiraho ayo mashusho mu rwego rwo kuyacuruza, ibi bituma abakiriya batifuzaga kugura manyeto zisoma VHS n’izisoma Betamax icyarimwe guhitamo VHS zakorwaga na JVC.

Imyaka icumi nyuma y’itangira ry’intambara hagati ya VHS na Betamax, ni ukuvuga mu mwaka wa 1987, VHS yari yihariye 90% by’isoko ryanganaga icyo gihe na miliyari 5.2$, ibi bitera Sony kuzatangaza ko ihagaritse burundu ikorwa rya kasete za Betamax.

VHS rero zaje kwigarurira ingo z’abatuye isi mu gihe cy’imyaka irenga 20, nyuma Sony yikura mu kimwaro cy’intambara yari yaratsinzwemo na JVC ishyira ahagaragara mu mwaka wa 1994 DVD Player ya mbere.

Mu mwaka wa 1997 ni ho ikoranabuhanga rya DVD Players ryatangiye gusakara cyane, aho DVD Player imwe yaguraga hafi 1000$ [815,000Frw], igiciro cyasaga n’igihanitse kuri benshi, bityo kasete za VHS zikomeza gukoreshwa cyane kugera mu mwaka wa 2003, umwaka DVD Players zatangiye gusakazwa ku biciro bito cyane byabashishije benshi gutangira kuzigura.

Mu mwaka wa 2006 ni ho muri Hollywood hasohotse filime yiswe ’A History Of Violence’ yari iya nyuma mu gusohoka ku mugaragaro kuri VHS, kuva ubwo izindi zose zatangiye gusohoka kuri DVDs.

(Ibumoso),kasete yo mu bwoko bwa Betamax yaje kuganzwa bikomeye ku isoko na VHS
Hehe na VHS Player nyuma y'aho uruganda rwa nyuma rwazikoraga rubihagaritse burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza