Ibinengwa ku modoka zo mu bwoko bwa ‘Maserati’ zitaboneka i Kigali

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Imodoka yo mu bwoko bwa ‘Quattroporte’ yakozwe n’uruganda rwa ‘Maserati’ imaze kwigarurira imitima y’abatari bake bakunda ibigezweho bitewe n’uko igaragara inyuma ndetse n’amateka ifite kuva mu myaka yo hambere.

Amateka y’uruganda rukora izi modoka zitagaragara ku butaka bw’u Rwanda ngo abaherwe b’i Kigali bazitemberemo, agaragaza ko rwatangiye kuzikora mu 1914, mu Mujyi wa Bologne mu Butaliyani.

Maserati yakoze ubwoko bw’imodoka butandukanye burimo Ghibli na 3500 GT zamamaye mu myaka ya 1960.

Uru ruganda ruheruka gushyira hanze ubwoko bushya bw’imodoka ya Quattroporte, igizwe n’imiryango ine, yatangiye kugera ikirenge mu cya Chevrolet yakoze iyitwa Malibu Maxx n’iya Audi yitwa A5 Sportback.

Mu nkundura yo guhanganira isoko ry’imodoka, Maserati ihanganye n’izindi kompanyi zirimo BMW yo mu Budage na Porsche Panamera.

Imodoka nshya ya Maserati Quattroporte yageze ku isoko mu 2016, igura amadolari ya Amerika ari hagati ya 110,600 na 147,300, akabakaba miliyoni 93 na 120 mu mafaranga y’u Rwanda.

Iyi modoka yashyizwe hanze ku nshuro ya gatandatu kuko ubwoko bwayo bwa mbere bwakozwe hagati ya 1963 na 1969.

Quattroporte ikoresha moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ‘V’ byose hamwe ari umunani, V8 [ibi bisobanuye ko nta modoka yitwa V8 ibaho nkuko abantu benshi bajya babyitiranya]. Yagize ibigwi bihambaye ndetse uyu mwaka byitezwe ko izagurisha izigera ku bihumbi 75, gusa abayikoresha bakomoje ku nenge ifite nk’uko bigaragara ku rutonde rw’ibintu umunani uruganda rwayikoze rwasabwe guhindura.

1. Gusana ibigega bigabura ingufu zivuye muri moteri

Ibigega bigabura ingufu ziturutse muri moteri kugira ngo imodoka ibashe kugenda bigaragaza ingufu nke, ku buryo kugenda ahaterera bitacyorohera iyi modoka kuko bisaba ko uyitwaye kongera umuriro cyane.

2. Kuyinoza mu miterere

Abayikoresha bavuga ko uko ikoze bidahuye n’uko ivugwa. Imikorere yayo n’ingufu bavuga ko ifite ngo birahabanye.

3. Kuyiha uburyo bwo kuyishitura

Iyi modoka iyo umuntu agiye kuyishitura, bisaba gushyiramo ingufu nyinshi cyane kugira ngo ihaguruke, isubire inyuma cyangwa se igende.

Umwe mu bayikoresha avuga ko bitoroshye kubisobanura kuko hari igihe ajya kuyihagarika, ikaba isubiye inyuma cyangwa yaba ashaka gusubira inyuma, igahita igenda.

Ibi bituma asabwa kugira ubwitonzi kugira ngo atagira ibyo yangiza, ikaba impamvu yifuza ko byahinduka bikajya mu buryo buboneye.

4. Kuvugurura ibyuma bifasha mu kuyobora imodoka

N’ubwo bisa n’aho ari ikintu gito, ariko gukora urugendo rw’umunsi wose umuntu abangamiwe, kenshi bigira ingaruka ku mushoferi.

Umwe mu bakoresheje Quattroporte, bakanakoresha iyakozwe na BMW, yavuze ko ifite ibyuma bifasha mu kuyobora birebire ugereranije n’izindi. Ibi bituma rimwe na rimwe intoki zishobora gukora ahatari ho mu gihe umushoferi agiye gucana itara ry’icyerekezo cyangwa guhanagura ibitonyanga by’amazi ku kirahuri cy’imbere.

5. Kugabanya urusaku rwa moteri

Urusaku rwa moteri ntirushobora na rimwe kugira uruhare mu kugaragaza imbaraga iyo moteri ifite. Ibyifuzo bya bamwe byerekeye urusaku rwa za moteri z’imodoka bizakomeza kugira ishingiro, kuko n’ubundi hari inganda ziri kuzana imodoka zikoresha ikoranabuhanga cyangwa ingufu z’amashanyarazi.

Haracyakoreshwa imodoka zifashisha ibikomoka kuri peteroli, ariko bigaragara ko zizagera aho zigacika mu rwego rwo kurengera ibidukikije bihumanywa n’imyotsi izi modoka zisohora.

6. Kuyongeramo ibindi bikoresho bijyanye n’igihe

Abakoresha Quattroporte bifuza ko yakongerwamo ahareberwa amashusho atandukanye ndetse n’umwanya uba hagati y’intebe, kuko ibirimo bitajyanye n’igihe. Televiziyo yerekanirwaho amashusho irimo ngo bigaragara ko ari nto ugereranije n’iy’izindi modoka.

7. Gukuramo igice gisa n’ikibyimbye giherereye aho ibirenge bihagarara
Aho ibirenge bihagarara higiye hejuru, ku buryo amaguru adashobora gukwirwa aho yagenewe mu gihe umuntu atwaye iyi modoka. Kuyitwara amasaha menshi biba bibangamye kuko bisaba umushoferi kwihengeka kugira ngo amaguru ase n’akwirwa aho yagenewe, kandi usanga bivunanye.

Abatwara izi modoka za Quattroporte, banavuga ko bibaye byiza intebe zazo zakorwa ku buryo ubishatse yajya azizamura cyangwa akazimanura mu gihe ashatse kwicara yigiye hasi.

Abazikoresha n’abandi bantu muri rusange, bizeye ko impungenge zabo zizahabwa agaciro izi modoka zimaze kwigarurira imitima ya benshi zikagira imikorere ivugwaho rumwe.

Quattroporte ikoresha moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ‘V’ byose hamwe ari umunani, V8
Iyi Maserati ni imwe mu modoka zigezweho muri iki gihe
Abantu benshi banenga imiterere y'iyi modoka imbere aho umushoferi yicara
Iyi modoka yashyizwe hanze ku nshuro ya gatandatu kuko ubwoko bwayo bwa mbere bwakozwe hagati ya 1963 na 1969

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza