Imodoka za Honda zisaga miliyoni zigiye gusubizwa mu ruganda kubera ubuziranenge

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 26 Nyakanga 2017 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ikomeye ikora ikanacuruza imodoka mu Buyapani ya Honda igiye kugarura mu ruganda imodoka miliyoni n’ibihumbi 200 nyuma yo guhabwa amakuru ko batiri zazo ziri mu biteza iturika rya moteri, ikibazo giteje impungenge ko gishobora no gutwara ubuzima bw’abantu.

Mu itangazo Honda yashyize ahagaragara kuya 13 Nyakanga 2017 rwavuze ko imodoka zizagarurwa mu ruganda ari izo mu bwoko bwa ‘Accord’ zakozwe hagati y’umwaka wa 2013 na 2016.

Honda yatangaje ko utwuma dutanga amakuru ku bashoferi ko batiri ifite ikibazo twagaragaye ko tudafunze neza aritwo dutuma ubuhehere buzigeraho vuba. Ibi bituma iyo hari imyanda yo mu muhanda yinjiyemo bishobora guteza impanuka y’umuriro.

Honda yavuze ko nta muntu waguye cyangwa ngo akomerekere muri izi mpanuka zo guturika kwa batiri kwa hato na hato nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters byabitangaje.

Honda ikora ubwoko butandukanye bw’imodoka, izo yasohoye za Acura zo ziri mu zayiteje igihombo gikomeye aho ibikoresho bizwi nka ‘airbag’ birinda abashoferi mu gihe imodoka ikoze impanuka nabyo byakunze guturika.

Sosiyete ya Takata Corporation yakoraga ‘airbag’, nyuma y’igihombo gikabije yaguyemo gitewe no gukora izitujuje ubuziranenge, mu mpera z’ukwezi gushize yaguzwe n’iy’Abashinwa ikorera muri Amerika yitwa Key Safety Systems.

Izi Airbags aho kurinda abatwaraga izi modoka zirabahitana, uyu munsi habarurwa abagera kuri 18 bapfuye muri ubu buryo ndetse abasaga 160 bakomerekejwe na zo mu bice bitandukanye by’isi.

Iyi sosiyete ni imwe mu zari zikomeye mu Buyapani dore ko yabarirwaga umutungo usaga miliyari 15 z’amadolari nk’uko Ikigo Tokyo Shoko Research Ltd cyabigaragaje. Gusa kubera igihombo gikabije baguyemo, umutungo wabo wahise ugwa hasi bituma bahita bayishyira ku isoko ngo batange indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka ndetse n’ihazabu y’urukiko isaga miliyari 1.6$.

Imodoka zakoreshejwemo ‘airbags’ za Takata zikeneye gusimbuzwa ni miliyoni 69 hirya no hino ku isi aho miliyoni 42 muri zo zibarirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa.

Uru ruganda rwakomeje ruvuga ko ruri kumenyesha abaguze izi modoka kuzigarura bitarenze uku kwezi ndetse inashyiraho imirongo abifuza kuzisubiza bakwifashisha.

Mu gitondo cyo kuwa 24 Nyakanga umushinjacyaha Darmian Scattini yagejeje ikirego mu rukiko rwa Australia arenga inganda zikora imodoka za Honda, Toyota na Mazda yaka indishyi z’akababaro kuri izi nganda zitaragira icyo zikora ku modoka zabo zirimo Airbags za Takata ziri guhitana abantu umusubirizo agendeye ku kuba imwe muri zo yarahitanye umunya-Australia mu cyumweru gishize ntihagire igikorwa.

Uyu munsi habarurwa abantu 18 bahitanywe n’izi modoka ndetse abarenga 160 bakomerekejwe nazo, umubare ushobora no kwiyongera hatagize igikorwa mu maguru mashya.

Imodoka za Honda zo mu bwoko bwa 'Accord' ziri mu zibasiwe n'ibibazo byo guturika
Sosiyete ya Takata ikora 'airbag' iri mu zagize igihombo gikomeye kubera gukora izitujuje ubuziranenge
Imodoka za 'Accord' zigera kuri miliyoni n'ibihumbi 200 zizasubizwa mu ruganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza