Ibigo bikomeye mu nkundura yo kwigarurira isoko ry’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 15 Nzeri 2017 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Ikoranabuhanga rigezweho rituma imodoka zigenda zifashishije batiri zirimo umuriro w’amashanyarazi riri mu bihanzwe amazo ku ruhando mpuzamahanga, aho buri ruganda ruzikora rukanazicuruza rukoresha imbaraga zidasanzwe rushaka kwigarurira iri soko.

Uruganda rwamamaye mu gukora imodoka n’ibikoresho bibyaza izuba ingufu z’amashanyarazi rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwitwa Tesla, ruherutse gutangaza ko rugiye gushyira ahagaragara imodoka zo mu bwoko bw’amakamyo zitwarwa hifashishijwe umuriro w’amashanyarazi.

Umuyobozi mukuru wa Tesla, Elon Musk, yavuze ko uru ruganda rwitegura gushyira hanze izi modoka mu kwezi gutaha k’Ukwakira.

BBC ivuga ko umwaka ushize, Musk, yari yatangaje ko icyifuzo cya Sosiyete yabo ari ugukora ibirenze imodoka. Tesla yashyize ingufu nyinshi mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo guhangana ku isoko ry’imodoka zisanzwe zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Musk abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko bateganya kumurika no gutangira kugerageza izo modoka tariki ya 26 Ukwakira mu muhango udasanzwe uzabera mu Mujyi wa Hawthorne muri Leta ya California.

Umwaka ushize, Tesla ni bwo yari yatangaje ko ifite gahunda yo gukora izi modoka zikoresha amashanyarazi kandi ikazahita izishyira ku isoko.

Impamvu nyamukuru y’ikorwa ry’izi modoka, ngo ni uguca burundu izikoresha ibikomoka kuri peteroli kuko zisohora imyuka ihumanya ikirere. Ibi kandi bihura na gahunda z’ibihugu bitandukanye zo guhangana no guhashya ibihumanya ikirere mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Tesla kandi yaherukaga kugerageza imodoka zitwara zidakeneye abashoferi gusa yaje guhabwa urw’amenyo bitewe n’iyahise ikora impanuka iri kugeragezwa

Uruganda rwa Tesla rugiye gushyira ahagaragara imodoka zo mu bwoko bw’amakamyo zikoreshwa n'umuriro w’amashanyarazi

Isoko ry’ubucuruzi bw’imodoka zikoresha amashanyarazi rihanzwe amaso n’ibigugu

Mu gihe Uruganda rwa Samsung rwahisemo gukora bateri zigezweho z’imodoka zikoresha amashanyarazi, hari ibihugu byatangiye inyigo yo guhagarika ikoreshwa ry’izikoresha ibikomoka kuri gaz nk’u Bushinwa. U Bwongereza na bwo bwafashe icyemezo cyo guca imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli bitarenze mu 2040 mu rwego rwo guhangana n’umwuka zisohora uhumanya ikirere.

Uruganda rwo mu Budage rumaze imyaka 80 rukora imodoka, Volkswagen, rwamaze no gukora inyigo yo kuziteranyiriza mu Rwanda, rwihaye intego yo guhigika ibigo biri mu rugamba rwo kubaka imodoka zigenda zifashishije batiri zirimo umuriro w’amashanyarazi bitarenze mu 2030.

Sosiyete nkuru zikora imodoka zirimo Jaguar Land Rover, BMW (Bayerische Motoren Werke AG) na Ford na zo zongereye imbaraga mu gukora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi mu rwego rwo guhanganira isoko na Tesla.

Tesla ikorera mu Mujyi wa Palo Alto muri Leta ya California, yashinzwe mu 2003. Elon Musk uyiyobora yayishinze afatanyije na Martin Eberhard, JB Straubel, Ian Wright na Marc Tarpenning. Mu myaka ya 2015 na 2016, Tesla yabaye Sosiyete ya kabiri ku isi yose mu gukora no kugurisha imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi.

Iyi sosiyete yakoze imodoka zitwarwa ku buryo bw’ikoranabuhanga nta mushoferi. Gukora aya makamyo akoresha ingufu z’amashanyarazi, bishobora gutuma Tesla ijya mu ruhando kandi igahangana ku isoko rya Sosiyete zikora ibikoresho by’ubwikorezi zirimo Uber Technologies na Alphabet Inc’s Waymo.

Ubutumwa Elon Musk uyobora Tesla yashyize hanze
Imodoka za Tesla zigenda zifashishije batiri zikoreshwa n'umuriro w’amashanyarazi zishobora kwigarurira isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza