Robots zishobora kwifashishwa mu ntambara zamaganiwe kure

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 22 Kanama 2017 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Amasosiyete 100 akomeye mu byo gukora ama-robots arahamagarira Umuryango w’Abibumbye ko wakwamagana ikorwa rya robots zajya ku rugamba.

Amasosiyete akomeye mu by’ubwenge bw’ubukorano (Artificial intellingence) harimo n’umuherwe Elon Musk uyobora SpaceX; bavuze ko izi robots zishobora guteza intambara ya gatatu y’isi.

Muri iyi baruwa bavuga ko guha robots intwaro ari ukwiteza ibibazo abantu batakwivanamo. Bagize bati “Izi robots nirizamuka zikozwe, bizateza imirwano itarigeze ibaho ndetse n’igihe intambara yamara cyaba gito ugereranyije n’icyo abantu bamaraga barwana."

Bongeyeho ko izi robots zishobora kuba intwaro z’iterabwoba zikaba zakoreshwa mu guhungabanya umutekano w’abantu cyangwa zikaba zakwinjirirwa n’abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers) ubundi zigakora ibyo zitakorewe ku buryo mu gihe zatangira kugirira nabi abantu byagorana kuzihagarika.

Umuryango w’Abibumbye wari usanzwe warize kuri iki kibazo gusa nticyafatirwa umwanzuro.

Mu 2015 abahanga mu by’ikoranabuhanga n’abashakashatsi barenga 1000 banditse ibaruwa ivuga ibibi byo gukoresha robots mu ntambara, mu basinye kuri iyi baruwa harimo umuhanga Stephen Hwaking, Umuyobozi wungirije washinze Apple, Steve Wozniak na Elon Musk uyobora SpaceX.

Abashyigikiye ko izi robots zikorwa bavuga ko zajya zifashishwa mu mwanya warwanagamo abantu ndetse hagakurikizwa amategeko agenga intambara.

Robots zishobora kwifashishwa mu ntambara zamaganiwe kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza