Umushinga wo koza moto hakoreshejwe imashini watsindiye guhatana ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Ukwakira 2017 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Umushinga wa Pikiwash wo koza moto hifashishijwe ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije wahesheje Kanamugire Bucura Junior kujya guhatana ku rwego mpuzamahanga mu marushanwa ya ba rwiyemezamirimo bato.

Umushinga wa Kanamugire watsinze indi bari bahanganye ku rwego rw’igihugu mu marushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka azwi nka Seedstars Wold(SSW).Ni amarushanwa anyura muri buri gihugu hagatoranywa rwiyemezamirimo muto ufite umushinga utanga icyizere wifashisha ikoranabuhanga, mu Rwanda akaba akorwa ku bufatanye na Klab.

Abatsinze mu bihugu byabo bazahurira mu Busuwisi muri Mata 2018, bagaragaze imishinga yabo kugeza hatoranyijwemo umwiza kurusha iyindi uzahembwa amadolari ibihumbi 500 n’ibindi bihembo bitandukanye.

Nyuma yo gutsinda ku rwego rw’igihugu, Kanamugire yabwiye IGIHE ko intsinzi y’umushinga we ari igihamya ko ufitiye benshi akamaro.

Yagize ati “Bivuze ko aka kazi twatangiye mu Rwanda gashoboka kandi gafite ejo hazaza heza kuko kazanye igisubizo bifasha abamotari b’i Kigali kandi bishobora kuzafasha n’abo mu bindi bihugu bya Afurika bafite moto.”

Kanamugire afite imashini yoza moto mu minota 30 kandi amazi yakoreshejwe ikayayungurura akongera koza izindi mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Moto imwe bayogereza amafaranga y’u Rwana ibihumbi bibiri kandi ngo abamotari benshi batangiye kubagana kuko bitwara akanya gato ugereranyije n’ikindi gihe bamaraga mu kinamba. Ku munsi bashobora koza moto ijana.

Kanamugire yizeye ko amahirwe abonye yo kujya kugaragaza umushinga we ku rwego mpuzamahanga ari umwanya wo gushakira abaterankunga umushinga we.

Ati “Ni ukumenya abishimiye ubu buryo bifuza kubuzana mu bihugu byabo ariko no gushakisha abadutera inkunga y’amafaranga kugira ngo tubashe guteza umushinga wacu imbere.”

Anis Kallel, umwe mu bakozi ba Seedstars bategura ayo marushanwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yavuze ko bategura aya marushanwa bagamije guteza imbere ikoranabuhanga mu kwihangira imirimo ikemura ibibazo by’abaturage.

Ati “Kwihangira imirimo ubifatanyije n’ikoranabuhanga ni inzira nziza yo guhanga imirimo mishya yo gukemura ibibazo biri mu gihugu kandi abaturage nibo bantu ba mbere bo gukemura ibyo bibazo.Tugerageza kubahugura, tukabereka ibihari tukabaha n’ubushobozi kugira ngo berekane ibisubizo byabo.Tugerageza kubereka ko kwihangira imirimo ari inzira nziza no kubereka ko bashobora kubeshwaho n’imirimo bahanze.”

Anis avuga ko hari n’inama izaba mu minsi mike iri mbere izahuriza muri Mozambique abatsinze ku rwego rw’ibihugu byabo muri Afurika. Abo ba rwiyemezamirimo bato bazahugurwa banahabwe umwanya wo kwerekana imishinga yabo. Abatsinze ku rwego rw’ibihugu byabo kandi bagera kuri 80 hirya no hino ku isi bazahurira mu Busuwisi ari naho hazatoranywamo umushinga uhiga iyindi.

Uretse umushinga Pikiwash wabaye uwa mbere, uwa kabiri wabaye Umbrella ugamije korohereza abagore n’abakobwa kubona amakuru ku bijyanye n’imyororokere yabo kugira ngo bagire amahitamo meza ndetse n’umushinga Hellojob wabaye uwa gatatu, ufasha abakozi baciriritse kuba bahura n’abafite akazi mu buryo bworoshye.

Benshi bari baje gukurikirana uko amarushanwa agenda
Bamwe mu bagize akanama nkemurampaka muri aya marushanwa
Asobanura umushinga wo gufasha abagore n'abakobwa kubona amakuru ku bijyanye n'imyororokere
Abagize akanama nkemurampaka bahata ibibazo abafite imishinga
Kanamugire ahabwa itike yo kujya mu marushanwa mpuzamahanga azabera mu Busuwisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza