Mu minsi iri mbere imodoka zitwara hatangombye umushoferi zizaba zibasha gukoreshwa zinakorere ahantu henshi. Ibi byatangajwe nyuma y’igeragezwa ry’imodoka bise Google yabashije kugenda ibirometero 500,000 nta muntu uyitwaye.
Amakuru dukesha urubuga rwa www.industrie.com atangaza ko izi modoka zari mu igerageza mu kwezi Gicurasi 2012 zari zabashije kugenda ibirometero bisatira 500,000 ariko kuri ubu yabashije kubigezaho kandi nta kintu ihungabanyije mu mutekano wo mu muhanda.
Izi modoka zimeze nka robo, ziritwara hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho (Commande Numérique).
Urubuga www.industrie.com ruvuga ko izi modoka ziri gukorwa mu bwoko bwa Toyota Prius hamwe na Audi TT hakiyongeraho ubwoko bwa RX 450h de Lexus.
Aya makuru avuga ko izi modoka zizakomeza gukoreshwa n’abashakashatsi mu rwego rwo kureba neza uburyo zajya zigenda mu mihanda itandukanye no kubutaka butandukanye (Mu misozi, mu mirambi n’ahandi).
Chris Urmson uhagarariye umushinga uri gukora izi modoka zitwara, yatangaje ko zizajya zikora imirimo itandukanye n’ubundi yakorwaga n’imodoka zifite umushoferi.
Avuga ko zifite umwanya w’uwayitwara mu gihe ihuye n’ikibazo cyangwa habayeho uruhurirane n’ibyo isabwa bikarenga ubushobozi ifite.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Mobicash, ubuhanga bw’Umunyarwanda mu kubitsa no kubikuza bugiye gukoreshwa mu Rwanda
17.05.2013 |
|
Ngoma : Yakoze imbabura ikoresha amakara make ikarinda ibidukikije
11.05.2013 |
|
Nyuma y’imyaka 10 yavumbuye uburyo bwo guhindura imboni y’ijisho
10.05.2013 |
|
Indege ikoresha ingufu z’imirasire y’izuba yatangiye igeragezwa
5.05.2013 |
|
KOICA izatanga asaga Miliyoni eshanu z’amadolari mu guteza imbere ikoranabuhanga
18.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |