MTN Rwanda mu rugamba rushya rwo gukangurira abantu kurushaho kwitabira serivisi zayo


Yanditswe kuya 15-03-2013 - Saa 19:03' na Marie Chantal Nyirabera

MTN Rwanda yasohoye uburyo bushya bwo kurushaho kwegera abafatabuguzi bayo ibinyujije muri gahunda bise “Murakaza neza mu isi nshya” (welcome to the New World), bisobanura uburyo ikoranabuhanga ryahinduye isi nshya igendana n’icyerekezo cy’ikoranabuhanga rigezweho (Digitalization).

Iyi gahunda yamamazwa n’indirimbo y’amashusho irimo umuhanzi Jay Polly, aho ashishikariza abantu kumenya ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga rya MTN, asobanura uburyo isi yabaye umudugudu kubera gukoresha ikoranabuhanga, bityo ikarushaho kuba nshya, abagana mu Rwanda, abahatuye n’abatarurimo baruvukiyemo bose ikoranabuhanga rikabafasha kumenya amakuru.

JAY Pally yatangaje ko iyi ndirimbo iri muri iki kirango (Brand) itanga ubutumwa bwo gukoresha ikoranabuhanga n’ urubyiruko rukarushaho kuryitabira.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda butangaza ko ubu buryo bwashyiriweho kwerekana uko ikoranabuhanga ryateye imbere, bityo hifashishijwe telefoni umuntu ashobora kubitsa cyangwa kubikuza muri banki, gukora ubushakashatsi, kwidagadura mu mikino n’ibindi bitamubujije gukomeza gukoresha itumanaho mu guhanahana amakuru mu buryo butandukanye.

Mu butuma MTN itanga, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Khaled Mikkawi agira ati “Intumbero yacu ni ukujyana n’isi nshya. Telefoni ntikora akazi k’itumanaho gusa kuko ari banki, ibiro ikaba n’isomero. Icy’ingenzi kuri twe ni ukwamamaza ibigaragara kandi by’agahebuzo, bigezweho birimo n’udushya. Turahamagarira abatuye isi yose kujyana n’isi nshya.”

Ikoranabuhanga rya telefoni kandi rifasha abarikoresha guhanahana ubutumwa butandukanye (Apps, e-mail, Facebook, Twitter, Skype, youTube...)

Iki kirango cyanakozwe muri Afurika y’Epfo , biteganyijwe ko ubu buryo buzanyura kuri televiziyo 17 muri Afurika no mu bihugu 22 MTN ikorana na byo muri Afurika no mu burasirazuba bw’Isi. MTN ikaba imaze kugira abakiliya basaga miliyoni 190.

Kurikirana indirimbo
http://www.youtube.com/watch?v=l15d94aQ1qU

IBITEKEREZO
Niba koko MTN Rwanda intego yanyu ari uguharanira inyungu z'abakiriya banyu mubagezaho service zinose, nabisabiraga kumfasha kugirango mbashe kongera gukoresha telephone yange naguriye muri MTN Rwanda, ubu ntakibasha gukoresha nyuma yaho nimukiye ntagikorera mu Rwanda, nagerageje gushyiramo izindi SIM card zitari iya MTN kugirango nkomeze nyikoreshe cyane ko ibitsemo amakuru menshi ariko ntibyashoboka, bakansaba CODE to unlock SIM card. Iyo CODE sinshobora kuyimenya kuko bikorwa na MTN gusa. Nabisabiraga iyo service kandi nzi neza ko musanzwe muyitanga kandi niba hari ibyo musaba kugirango umukiriya ayitange niteguye rwose kubyubahiriza. Email yange ni izerumukizabonte@yahoo.com, iyo telefone ni model ya IDEOS, IMEI 355093045188402
Musubize16.03.2013 saa 10:37
mtn kf
njye ndabarambiwe kabisa.
Musubize15.03.2013 saa 18:16
mtn pat
Service zihe se ? Kutwiba tu,,,,AIRTEL
Musubize15.03.2013 saa 13:36
papis
Papis, nawe wize koko ? wasobanura uko MTN yakwibye. nanjye ndi umufatabuguzi wabo ariko ibyo byo kwibwa ntibibaho. iyo ni confirmation graduite kbsa.
18.03.2013 saa 03:12
Andre

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!