Uburyo bwo kwinjira mu gihugu hakoreshejwe ikoranabuhanga bwatashywe ku mugaragaro


Yanditswe kuya 19-05-2012 - Saa 08:24' na Fiacre Igihozo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi, ku kibuga cy’indege cya Kigali hatangijwe ku mugaragaro uburyo bushya bwo kwinjira mu gihugu hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku banyarwanda bava hanze bashaka kwinjira mu gihugu, uburyo bwiswe “Automated Passenger Clearance System”, (APCS).

Uyu muhango wo gutangiza ubu buryo bushya witabiriwe na minisitiri mu biro bya perezida wa Repubulika, Madam Venantie Tugireyezu, wavuze ko bishimije cyane kubona u Rwanda nk’intangarugero mu ikoranabuhanga mu karere Ruhereryemo, ari na rwo rubaye urwa mbere mu gukoresha ubu buryo bugezweho.

Avuga ku kamaro bizagirira igihugu gukoresha iri koranabuhanga yagize ati : “Ubu buryo bwiza bwo kugenzura abinjira buzadufasha mu kunoza imikorere, kuko buzafasha mu kugabanya umwanya abagenzi batakazaga bategereje guteza kashe mu byangombwa byabo, bityo bitume akazi kihuta.”

Ubusanzwe ubu buryo bwo kugenzura abagenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga ntiburasakara henshi ku isi, gusa bwiganje mu bihugu birimo ibyo mu Burayi, Amerika na Aziya. Sosiyete yacuruje ubu buryo ku kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka ni iyo muri Portugal.

Nk’uko Ange Sebutege ukuriye servisi z’itangazamakuru n’itumanaho mu buyobozi bw’abinjira n’abasohoka, abivuga, abantu bemerewe gukoresha ubu buryo bushya bwa APCS, ni abenegihugu b’u Rwanda bazajya baba bariyandikishije kandi basanzwe bafite inzandiko z’abajya mu mahanga, bakaba banafite indangamuntu y’u Rwanda.

Akomeza avuga ko mu minsi iri imbere, n’abanyamahanga bafite uruhushya rwo gutura mu Rwanda bazongerwa muri ubu buryo, batangire nabo babukoreshe.

Dore uko ubu uburyo bukoreshwamo

Umugenzi wamaze kwiyandikisha mu buryo bwagenywe, yegera amarembo ya APCS, agashyira urwandiko rw’inzira (Passport), ku ipaji iriho umwirondoro we, akahashyira ahabugenewe kuri ibi byuma byo kwinjiriramo, ubundi umuryango ubanza w’aya marembo ukifungura, yamara gutambuka n’umuzigo we, umuryango ukongera ukifunga.

Iyo amaze kwinjira mu muryango wa mbere, haba hasigaye undi muryango, wifungura ari uko ashyize igikumwe cye ahabugenewe, maze uwo nawo ukifungura, umugenzi agahita asohoka, uyu muryango nawo ukongera ukifunga.

Aho ni igihe nta kibazo kibayeho cyo kugira ibya ngombwa bitari ibyawe, kuko ibi byuma aho bitandukaniye no gukoresha abantu mu kugenzura ni uko byo bitibeshya ku mwirondoro w’umuntu, cyangwa ifoto. Nyiri ibyangombwa niwe wenyine ubasha kuba yabikoresha, kuko iyo bidahuye umuryango udafunguka.

JPEG - 127.5 ko
Minisitiri Venantie Tugireyezu afungura ku mugaragaro ibikorwa bya APCS
JPEG - 90.3 ko
Minisitiri w’urubyiruko na ICT Nsengimana Jean Philbert ubwo yari avuye mu ruzinduko rw’akazi yakoresheje ubu buryo aranabushima
JPEG - 91.8 ko
Minisitiri muri perezidansi Venantie Tugireyezu yerekwa uburyo kwiyandikisha bikorwamo
JPEG - 118.5 ko
Amarembo akoresha ikoranabuhanga mu igenzura ni uko ateye
JPEG - 92.6 ko
Aho bashyira urwandiko rw’inzira muri ibi byuma
IBITEKEREZO
None se byo ntibisaba gukuramo umukandara n'inkweto da ?
Musubize30.04.2013 saa 09:22
Alias
@Jerom, @Nyirarunyonga @Mpanguhe. Turabamara impungenge ko iri koranabuhanga nta ngaruka rigira ku bantu barikoresha. Ntabwo ari rayon banyuramo, ahubwo ni amarembo akoze mu buryo umuntu ariwe uyifungurira. Ikindi no mu bihugu byateye imbere iri koranabuhanga rirakoreshwa. Ikindi nkuko Mpanguhe yabivuze ko batindaga ku murongo, ni kimwe mu bisubizo iri koranabuhanga rizanye kuko ryihutisha serivisi kandi umuntu akaba ariwe ubyikorera adahuye na Ofisiye wa Imigarasiyo.
Musubize23.05.2012 saa 04:32
PRO
@Faustin. Abana batarabona indangamuntu bo bazakomeza gukoresha uburyo bwari busanzwe. Kuko kugirango ukoreshe ubu buryo bisaba kwiyandikisha kandi handikwa abafite ibyangombwa by'inzira kandi bafite Indangamuntu.
Musubize23.05.2012 saa 04:24
######
Mu rwego rwo korohereza abantu, Ubuyobozi bukuru bw'Abinjira n'Abasohoka burateganya ko mu gihe kiri imbere umuntu yajya yandikwa mu gihe aje gufata Pasiporo.
Musubize23.05.2012 saa 04:18
######
@Jeanette. Twakumenyeshaga ko ubu kwiyandikisha kugirango ukoreshe APCS bikorerwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali mu gihe umuntu yinjira ariko no mugihe asohoka iyo afite umwanya ashobora kubisaba Abakozi bahari bakamwandika.
Musubize23.05.2012 saa 04:14
######
Ariko iryo korana buhanga rije ko mubihugu bifite iterambere ryizewe ntaryo nabonye aho koko aibyabyuma abazungu banga gukoresha kubera ingaruka runaka barangiza bakabidusukumira.Ahubwo izo cash zari kujya kuri station meteo bikadufasha kumenya imiterere Y.'ikirere dukirinda ibiza.
Musubize20.05.2012 saa 07:55
Jerom
Uzi ko musetsa muzabaze les informatitiens icyo bita micro processeur.muziko ushobora gukoresha rayonnement ukagira icyo uhindura mumikorere ya adn (DNA) zumuntu nuko bitangira buke buke tubyita iterambere wazajya kureba ugasanga utanagishyukwa.uretse ibyo byuma hari nibindi bikoreshwa kuma bank body scanner bigira rayonnement zigomba gutekerezwaho.kuki kera abantu bigaga iburayi bageraga ino bakarwara mu bwonko si ama scanner baboherezamo high frequency nabonye no muma alimentation menshi hasigayemo electronic control .muge mwitonda ingaruka ziza mumyaka myinshi.za skin cancer...na telephone mobile si nziza .muzabaze ibyo bita magnetism and rayonnment.muzasome iby impeta bambitse DSk ku kaguru munasome ibya nuclear code iba muri chainette president wubufransa yambara.
Musubize20.05.2012 saa 01:09
Nyirarunyonga
Abana se batarabona indanguntu ! Umuryango wa kabiri uzabaherana pe ! Mubatekerezeho
Musubize19.05.2012 saa 15:38
Faustin
Abantu se bazajya biyandikisha hehe ? Ndibaza ko abantu bari mu ngendo ubu ngubu bagombye gushyirirwaho uburyo bwo kwiyandikisha online ku buryo nibagaruka bazakoresha iyi systeme kugirango binjire
Musubize19.05.2012 saa 14:37
Jeannette
Kigali international airport nicyo kibuga cy'indege gikora checking ntarabona kw'isi aho ngenda hose, ariko ikibitera n'uko bariya basore bakora ku kibuga baba bafite complexe d'infériorité , bagatinza umuntu kandi afite ibyangombwa by'ukuri. umuntu amarana passport y'umugenzi 15min aba arimo kuyisuzuma iki ?????? akakubaza ibibazo bitajyanye n'amakuru yo ku mpapuro z'inzira ufite. ahhhaaaa ibyo byuma nibize maze nzongere ndebe icyo bazajya bitwaza. gusa murakabya checking ya kanombe irimo ubuswa bwinshi
Musubize19.05.2012 saa 09:39
mpanguhe@yahoo.fr
ngo ba rugigana bazaze kugira gute mu Rda ? none se sibo bazanye iyo service ? abantu ni impumyi cyane, ko mutatubwiye akayabo kamafranga mwatanze ? mbese PACS iri mubintu byihutirwa kuburyo yadutwara akayabo kuruta kubanza kugura ibitanda byo muri CHUK numvise ngo abagore nabagabo abana abakecuru babana mu byumba ?? mbese kuki izo system zitakorerwa mu ma universite yo mu Rwanda ko numvise ngo zateye imbere mwikoranabuhanga ?
Musubize19.05.2012 saa 07:15
gafigi
BRAVO Immigration ! Kagame aratujyana aho twifuzaga cyera tuhita i BURAYI. Vuba ba Rugigana baraza kwigira hano amajyambere dore ko byanatangiye.
Musubize19.05.2012 saa 05:36
Ndemeye
Nange abakozi ba Migratin.nabatangaho urugero mugutanga Cerivice
Musubize19.05.2012 saa 05:20
enkurunziza
ubu washatse kwandika iki ra ???
16.08.2012 saa 08:56
mbaza
rwandawe, wapfuye Kagame n,abanabe bataragira ijambo, uburero iruhutse utuze, utunge, utunganirwe, abakurebera kure bakwifuze rwanda !!!!! Uwagarura babandibose ntavuze amazina ngobirebere now doubai kwifurije gukomeza kujyambere rwanda
Musubize19.05.2012 saa 04:26
marie
Ndabemera Migration. Murakora peeeeeeeeeee. IT team nabayobozi banyu mukwiriye ibihembo byihariye.
Musubize19.05.2012 saa 04:25
TITI
Igikumwe ntabwo kirahabwa agaciro muri iki gihugu ninayo mpamvu amanyanga ahora ari menshi, ubundi niyo Identity y'umuntu kandi ntibyagakwiye kuba kubajya mu mahanga abaturage bose bagomba kugira Identity ! Bityo hagira ikibazo cyo guta ibyangombwa bikamworohera ntahere iwe nkaho atari umunyagihugu ! Murakarama
Musubize19.05.2012 saa 02:25
Rwangombwa
Ibi ni sawa kabisa biragaragaza ko twerekeza aheza.
Musubize19.05.2012 saa 02:06
Hirwa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!