Uruganda rwa Nikon rwasohoye ubwoko bushya bwa Camera yitwa Nikon 1 J2


Yanditswe kuya 9-08-2012 - Saa 08:38' na Marie chantal Nyirabera

Ubwoko bwa Camera yitwa Nikon 1 J2 buje bwunganira ubwari busanzweho bwa Nikon 1 J1. Ubu bwoko ngo bukoranye ubuhanga kandi bufite akarusho mu gufata amashusho n’amafoto meza.

Amakuru dukesha urubuga rwa pcworld.com avuga ko ubu bwoko bushya bwa Camera Nikon J2 bwihutisha gufata amashusho no gufotora neza icyo umuntu ashaka gufotora hakabaho kukireba neza bitananije amaso.

Aya makuru avuga ko bufite megapixel CMOS 10 n’ umuvuduko wihuta mu gihe ufata amafoto bityo umuntu akabasha gufata amatoto menshi kandi ashaka mu gihe runaka yifuza gufatiramo ifoto.

Izi kamera ngo zifite uburyo bwo gushyira mu buryo busanzwe (Manuel) ndetse n’ubwa Automatic, umurabyo(flash) bongera kandi bigafata amashusho (video) y’agahebuzo yo mu bwoko bwa HD(1080p video capture at 30 fps)

Nikon 1 J2 ngo zongewemo uburyo bw’ ikoranabuhanga bunafasha mu gufata amafoto meza afite umucyo, amabara agaragara neza haba mu ijoro ndetse no kumanywa ugereranyije n’ ubwari busanzwe bukoreshwa.

Pcworld itangaza ko izi camera zishobora kuzagurishwa amadorari asaga $550 mu kwezi kwa Nzeri.

IBITEKEREZO
wrong so cheap, ayo wayagura DSLR camera or phone camera nka nokia pureview808 or samsung galaxy S3 kuko ziyirenze kure kandi ari 4ne
Musubize9.08.2012 saa 12:28
lol
You are just FUNNY, comparing a CAmera with a CMOS Chip sensor to a phone, ikindi ukwiye kumenya NIKON 1 camera they re not compact as you are bringing this idea of DSLR, its not a proffesional camera bt for families is ranked in one of the best, GABANYA KUZANA UBWENGE , gusa byo nkuko wavuze nange nayagura DSLR ariko izo telephone zivane aho,, TELEPHONE irahamagara ikanitaba ntago akazi kayo ka mnbere ari UGUFOTORA !
30.08.2012 saa 07:27
RV IR
Ariko na Galaxy 3 yabasobanuriye ibyayo nuko byari byifashe mu Rwanda ikihagera !ahubwo murebe inkuru ziri mu Ikoranabuhanga,haaaaaaaaaa,ahubwo nti musobanukirwa n' uburyo zisimurana siko bose baba babizi,nabatabizi bagomba kubimenya, technologie ikura buri munsi !
Musubize9.08.2012 saa 12:01
Nounou
Uyu munyamakuru aracyari inyuma muri technology. Ubwo se igishya ni ikihe ? Uretse na photo camera, mobile phone zo n'ibirenze ibyo ntizibikora ? Samsung Galaxy III ifite ibirenze ibyo 2 times, kandi yo inaguhitiramo amafoto meza ikanayagushyira kuri Facebook cg ahandi hose wifuza ako kanya
Musubize9.08.2012 saa 10:44
kalisa
ariko mwagiye mutanga inkuru ziri update zikajya kuri website ahokugirango mwigire aba danger musenya iziriho !
13.08.2012 saa 11:51
Rene
WHO CARES ??
Musubize9.08.2012 saa 08:54
PITER

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!