Abanyeshuri ba kaminuza bagiye kumenyekanisha EAC kuri Facebook

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 5 Gashyantare 2013 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Guhera ku wa 5 Gashyantare 2013, abanyeshuli baturutse muri kaminuza ya Egerton yo muri Kenya bari mu Rwanda gukangurira urubyiruko rwiga muri za kaminuza kwifashisha imbuga nkoranyambaga batangaza ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Abo banyeshuli bashyizeho urubuga rugaragara kuri Facebook rwitwa “Connect, Vuka Boarder” bagamije ko abasangiriraho ibitekerezo bazajya bibanda ku makuru avuga kuri EAC ndetse n’ay’ibihugu batuyemo.
Chege Kamau, umukozi muri Minisiteri ishinzwe (...)

Guhera ku wa 5 Gashyantare 2013, abanyeshuli baturutse muri kaminuza ya Egerton yo muri Kenya bari mu Rwanda gukangurira urubyiruko rwiga muri za kaminuza kwifashisha imbuga nkoranyambaga batangaza ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Abo banyeshuli bashyizeho urubuga rugaragara kuri Facebook rwitwa “Connect, Vuka Boarder” bagamije ko abasangiriraho ibitekerezo bazajya bibanda ku makuru avuga kuri EAC ndetse n’ay’ibihugu batuyemo.

Chege Kamau, umukozi muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Afurika y’Iburasirazuba mu gihugu cya Kenya yatangarije IGIHE ko ubu baje mu Rwanda gutangiza “Connect, Vuka Boarder” ishami ry’u Rwanda bityo urubyiruko rw’u Rwanda narwo rukajya rusangira ibitekerezo na bagenzi babo bo mu mukarere.

Iki gikorwa kizakomereza no mu bindi bihugu i Burundi ho kikaba cyaramaze kurangira.

Niyitegeka Jean Pierre, umujyanama muri MINEAC yerekwa paji ya Connect, Vuka Boarder kuri facebook

Chege yagize ati ”Mu myaka ibiri ishize twatangije gahunda yo kumenyekanisha ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu rubyiruko binyuze mu mbugankoranya mbaga, tukaba twaribanze ku banyeshuli nyuma yo kubona ko 85% by’abanyeshuli bo muri Kenya ari urubyiruko.”

Chege yongeraho ko kuba abarenga 50% by’abatuye EAC ari urubyiruko, abenshi bakoresha imbuga nkoranyambaga ari amahirwe ku batuye akarere bose.

Eric Nyamu Munene, umunyeshuli muri kaminuza ya Egerton waganiriye na IGIHE yavuze ko kuva batangiza abantu benshi bayisuye kandi amakuru basangiriraho agira uruhare mu kumenyekanisha EAC.

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC), Jean Pierre Niyitegeka, yababwiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu kumenyekanisha umuryango wa EAC.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza