Abakoresha twitter bagiye gushyirirwaho uburyo bwo gukosora ibyo banditse bifutamye

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 3 Mutarama 2017 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bashyizwe igorora kuko bagiye kujya bakosora ibyo baba banditse bagashyiramo amakosa, dore ko kuva rwatangira amagambo yabaga yanditswe bitashobokaga ko ahindurwa utabanje kuyakuraho.

Umuyobozi Mukuru wa Twitter, Jack Dorsey, yabajije abamukurikira kuri urwo rubuga icyo bifuza cyakongerwamo, bamusaba kwemererwa kujya bakosora ibyo baba banditse bifutamye.

The mirror yanditse ko ubusanzwe uwandikaga ikintu kuri Twitter atashoboraga kuba yagihindura bitewe n’uko ngo hifuzwaga ko ibiba byanditswe ku mbuga za internet bidahinduka kandi wenda byaramaze kubikwa n’abatari bake.

Gusa Dorsey yavuze ko bagiye kubitekerezaho. Ati “Ni ingenzi gukosora imyandikire? Twatanga akadirishya ko gukosora mu gihe cy’iminota itanu gusa cyangwa murashaka kujya mubikosora igihe icyo ari cyo cyose? Turi kubitekerezaho.”

Benshi mu bamukurikira bahise batangira kugaragaza ibyishimo. Uwitwa Alex Lawrence yahise yandika ati “Gukosora bizaba ari ikintu gishya cyiza cyiyongereyeho, ntushobora kubara inshuro nagererageje kubisiba, gukora kopi, kubihindura no kongera kubishyiraho.”

Jack yahise avuga ko na we ari uko byagiye bimugendekera amusubiza ko bari kubitekerezaho. Iyi mpinduka isobanura ko mu gihe umuntu yaba yibeshye ku byo yanditse ashobora kugaruka akabikosora.

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwashinzwe n’abagabo b’Abanyamerika barimo Jack Dorsey, Noah Glass, Biz Stone na Evan Williams muri Werurwe 2006, rutangizwa ku mugaragaro muri Nyakanga uwo mwaka.

Hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nzeri 2016, uru rubuga rwari rumaze kugira abarukoresha bandikaho amakuru n’ubutumwa bugufi buzwi nka tweets bagera kuri miliyoni 317.

Umuyobozi Mukuru wa Twitter, Jack Dorsey yatangaje ko hagiye gutangizwa uburyo abakoresha uru rubuga nkoranyambaga bazajya bakosora amakosa bakoze bandika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza