Facebook yatanze andi makuru ashobora kugaragaza uruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Facebook yatangaje ko yatahuye uburyo bwakoreshwaga n’u Burusiya mu guhanahana ubutumwa burimo n’ubuhembera amacakubiri no gucengeza amatwara y’iki gihugu bwifashishije uru rubuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Uru rubuga rw’Umuherwe Mark Zuckerberg rwavuze ko ibihumbi 100 by’amadorali ya Amerika, akabakaba miliyoni 84 mu mafaranga y’u Rwanda,yakoreshejwe hamamazwa inkuru zisaga 3,000 mu gihe cy’imyaka ibiri. Ibi bikorwa byatangiye muri Kamena 2015 byahagaze muri Gicurasi 2017.

BBC yanditse ko izi nkuru zitari zifite umunyepolitiki zibogamiyeho ahubwo ko zavugaga ku bibazo by’abimukira, ivangura rishingiye ku ruhu, kugenzura intwaro n’ibijyanye n’ihame ry’uburinganire. Inkuru zigera kuri ½ cy’izatanzwe zari zifitanye isano no kugerageza guhindura Politiki ya Amerika.

Facebook yavuze ko yafatanyije n’ubutasi bwa Amerika muri iki kirego ndetse ubu ibimenyetso babonye bakaba babishyikirije umushinjacyaha w’Umunyamerika, Robert Mueller, usanzwe akurikirana ikirego cyo kuba u Burusiya bwarivanze mu matora y’iki gihugu yabaye umwaka ushize.

Bivugwa ko yahawe inyandiko zigaragaza ihererekanyamakuru n’imyirondoro y’ababigizemo uruhare.

Muri Mata, Facebook yatangaje ko ifite ibimenyetso ko hari amatsinda yayikoresheje agamije guhindura ibyagombaga kuva mu matora.

Izi nkuru zatambukijwe binyuze kuri konti za Facebook 470 zitandukanye zikwirakwiza amakuru y’ibinyoma arimo urwango ndetse ntizinakurikize amabwiriza ayigenga nk’uko uru rubuga rwabitangaje kuri uyu wa Gatatu.

Iyi Kompanyi ikoreshwa n’abasaga miliyari 2.01 ku isi yose, yatangaje ko nubwo itahita yemeza abihishe inyuma y’icurwa rya konti, byaba byarakozwe n’Ikigo gikora Ubushakashatsi kuri Internet kibarizwa mu Mujyi wa St Petersburg. Iri tsinda ry’aba bantu rizwi cyane ku ruhare rigira mu gusakaza ubutumwa bushyigikira Leta y’u Burusiya bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi Ushinzwe Umutekano kuri Facebook, Alex Stamos, yavuze ko izi mbuga zikurikiranwe zamaze gufungwa. Yavuze ko ibi bikorwa by’u Burusiya byahishuwe ubwo Facebook yakoraga iperereza ryimbitse ku buryo isura yayo yangijwe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo muri Amerika aheruka.

Umunyamategeko w’inzobere mu bijyanye n’ibikorwa byo kwamamariza kuri internet, Richard Newman, yavuze ko iki kibazo kitari gikomeye ku buryo gihabwa umwanya kuko Facebook yafashe ingamba zo gushyiraho uburyo bwo guhangana n’abasakaza inkuru z’ibinyoma n’abashaka kwamamaza binyuranye n’amategeko.

Facebook yatunzwe urutoki ko itashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya amakuru yatambukijwe kuri uru rubuga nyuma y’itorwa rya Perezida Donald Trump.

Aya makuru Facebook yashyize ahagaragara, aziye umunsi umwe n’ikirego gishinja uru rubuga kwamamaza rukarenza ibisabwa nk’aho rubwira abafatanyabikorwa bashaka kumenyekanisha ko ibyo bamamaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byabonwa n’abasaga miliyoni 41 bari mu kigero cy’imyaka 18-24, nyamara abari muri iki gihugu bafite iyo myaka batarenga miliyoni 31.

Robert Mueller ari mu bakurikirana ikirego cyo kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya Amerika yabaye mu mwaka ushize
Facebook yatangaje ko yavumbuye ubutumwa bubiba amacakubiri n'ubushingiye kuri politiki u Burusiya bwanyuzaga kuri uru rubuga binyuranye n'amahame arugenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza