Kugura igazeti ya leta byiyongereye muri serivisi zitangirwa ku rubuga ‘Irembo’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2017 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Serivisi za Minisitiri w’Intebe zatangaje ko zibinyujije mu ishami rishinzwe igazeti ya Leta zashyizeho uburyo bushya bwo kugura no gushyikirizwa igazeti ya leta umuntu atarinze kujya ku biro kuyifata ahubwo akayishyikirizwa kuri aderesi yatanze.

Ubusanzwe abantu baguraga igazeti babanje kwishyura kuri banki bakabona kujya kuyifata kuri Primature ariko noneho umuntu azajya anyura ku rubuga www.irembo.gov.rw yuzuze ibisabwa agaragaza igazeti ashaka, umubare wazo, aderesi ye, hanyuma yishyure akoresheje uburyo bwategenyijwe. Ababishinzwe bazajya bayimushyikiriza aho yavuze.

Igazeti ya Leta yatangiye gusohoka mu 1962 ni igitabo gisohokamo inyandiko zitandukanye zisohorwa na Guverinoma y’u Rwanda harimo amategeko, n’amateka atandukanye ndetse n’izindi nyandiko. Iki gitabo gisohoka buri munsi wa mbere w’icyumweru ndetse n’ikindi gihe bibaye ngombwa bitewe n’ubwihutirwe bw’ibigomba gusohokamo.

Igazeti ishobora kugurwa ari imwe imwe cyangwa hagakorwa ifatabuguzi ry’umwaka aho uwarikoze ahabwa umubare w’igazeti yasabye kujya ahabwa buri gihe uko isohotse.

Ibiciro by’igazeti

Kugira ngo igazeti igezwe ku muntu wayisabye mu Mujyi wa Kigali bizajya bitwara amafaranga 500 yiyongera ku giciro cyayo gisanzwe ndetse na 700 ku bari hanze y’umujyi wa Kigali.

Ubusanzwe igazeti imwe itarengeje paji 150 igura amafaranga y’u Rwanda 2000 naho iri hagati ya paji 151 na 300 igurwa ibihumbi 3000 mu gihe iri hejuru ya paji 300 yo igura ibihumbi 6000.

Mu gihe cy’umwaka, ku muntu uri mu Rwanda yishyura 120,000 ku igazeti ahwanye n’ibihumbi 100 hiyongeraho ibihumbi makumyabiri yo kuyimugezaho binyuze mu Iposita.
Mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ho umuntu yishyura ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000FRW) akaba ari ibihumbi ijana hakiyongeraho ibihumbi 50 byo kuyimugezaho binyuze mu Iposita

Mu bindi bihugu bya Afurika ni ibihumbi 180,000 birimo 100 y’igazeti n’ibihumbi 80 byo kuyimugezaho, mu bihugu by’u Burayi igiciro cy’ifatabuguzi ni 200,000 Frw bingana n’ibihumbi 100 by’igazeti ndetse n’ibihumbi 100,000 Frw byo kuyimugezaho binyuze mu Iposita. Muri Amerika na Aziya ni 230,000 Frw naho muri Oceania ni 250,000 Frw.

Buri muntu wese yemerewe kugura Igazeti ya Leta bitewe n’icyo ashaka gusomamo ariko cyane cyane ibigo bya Leta, abikorera ku giti cyabo, imiryango itagengwa na Leta, ibigo byigisha cyangwa amashuri ndetse n’umuturage ku giti cye. Kugura igazeti unyuze ku rubuga Irembo, kanda hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza