Muhanga yiyongereye ku tundi turere dufite Internet ya 4G

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 7 Ukwakira 2016 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kugezwaho Internet yihuta cyane ya 4G LTE, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwemeza ko igiye gutuma iterambere rirushaho kwihuta binyuze mu gutanga serivisi nziza kandi vuba.

Kuri uyu wa 6 Ukwakira 2016, ni bwo ikigo gikwirakwiza Internet ya 4G mu Rwanda, KtRN (Korea Telecom Rwanda Networks) cyayitangije ku mugaragaro mu karere ka Muhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent, yavuze ko bari basanzwe bakoresha Internet ariko itari ku muvuduko uhagije.

Ati "Twifuza kugira ngo tugende twongera; kugira ngo koko serivisi dutanga tuyitange neza kandi ku buryo bwihuse. Ni igikorwa cyiza twakira neza mu karere ka Muhanga.”

Yakomeje avuga ko ubu batangiye kugeza Internet ku mirenge itandukanye igize aka karere aho bahereye mu Mujyi ariko ngo bakazarushaho kwihuta kugira ngo bayigeze no mu bice by’icyaro.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye na tekiniki muri KtRN, Gahunga Charles, yavuze ko uretse gukwirakwiza Internet ya 4G hirya no hino mu gihugu ubu batangiye no kugenda bayimenyekanisha mu baturage kugira ngo barusheho gusobanukirwa akamaro kayo.

Mu gikorwa cyo gutangira kugeza ku baturage b’akarere ka Muhanga Internet ya 4G, habaye amarushanwa y’umupira w’amaguru ndetse hanabaho gususurutswa n’umuhanzi King James.

KtRN yahoze yitwa Olleh Rwanda Networks, yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2013. Imaze kugeza Internet ya 4G mu turere 28 tw’igihugu, intego akaba ari uko mu 2017, izaba imaze kugera kuri 95% by’igihugu cyose.

G LTE mu magambo arambuye bivuga ‘4th Generation Long Term Evolution’, iki akaba ari icyiciro cya 4 cya Internet ikoreshwa hadakenewe umugozi (Wireless) ari na cyo kigezweho muri iki gihe.

Gahunga Charles yemeza ko batangiye kurwana urugamba rwo kumenyekanisha internet ya 4G mu banyarwanda
Kayiranga Innocent avuga ko iyi internet izabafasha kurushaho kwihutisha serivise batanga
Uyu muhango waranzwe n'ibikorwa by'imyidagaduro irimo n'umukino w'umupira w'amaguru
King James yasusurukije abari bitabiriye iki gikorwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Article (85060) Re-process this page