Perezida Kagame yacyeje umushinga w’abagiye gukwiza Isi internet bifashishije ibyogajuru

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Ukuboza 2016 saa 01:43
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari impinduka zitezwe ku mushinga ugiye gukwirakwiza internet ku Isi hifashishijwe ibyogajuru, umushinga ugiye gushorwamo akayabo ka miliyari $1 n’ikigo gikora ibijyanye n’ikornabuhanga cyo mu Buyapani cyitwa Softbank.

Kuri uyu wa Mbere nibwo SoftBank Group Corp yatangaje ko igiye gushora miliyari $1 mu kigo kikizamuka cyitwa OneWeb cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gifite umushinga wo kwifashisha ibyogajuru mu gukwiza internet kuri miliyari z’abatuye Isi, guhera ku modoka n’ingo mu mijyi, kugeza ku mashuri yo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko abashoramari muri OneWeb barimo nka Airbus, Virgin, Bharti na Qualcomm barongeramo izindi miliyoni $200, byose bikazafasha kohereza ibyogajuru bisaga 640 mu kirere bitarenze imyaka 10 iri imbere.

OneWeb yihaye inshingano zo kuziba icyuho giheruka kugaragazwa na raporo ya 2016 n’ Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU), cyagaragaje ko nibura abagera kuri miliyari enye batuye Isi batagerwahio na internet, icyo cyuho ikazakivanamo bitarenze 2027.

Perezida Kagame usanzwe ari umwe mu bayobozi ba Komisiyo y’umurongo mugari w’itumanaho igamije iterambere rirambye, ishamikiye kuri ITU, yavuze ko ari umushinga mwiza nk’uko yabyanditse kuri twitter.

Ati “Nizera ko hari ikintu gikomeye bizahindura ku bice bitari byorohewe no kugeramo internet. Uburezi nabwo buri mu bizungukiramo cyane.”

Iri shoramari rya Softbank rizayihesha 40% by’imigabane muri OneWeb ihite inabamo umunyamigabane munini muri iki kigo ubu kiri kubarirwa muri miliyari $2.5.

Nyuma y’uko Donald Trump yari amaze gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuherwe washinze Softbank witwa Masayoshi Son, yahise atangaza ko agiye gushora muri Amerika miliyari $50, zizafasha guhanga imirimo 50 000 mu myaka ine iri imbere. Son yavuze ko iri shoramari muri OneWeb ari ‘‘intambwe imwe’’ mu byo yemereye Trump, hakazahita hahangwa imirimo 3000.

Mu itangazo Son yashyize ahagaragara yagize ati "SoftBank ifite amateka maremare yo gushora imari mu mishinga y’ikoranabuhanga igaragaza udushya, itanga icyizere cyo kudufasha kugera ku hazaza hacu mu buryo bwihuse.”

"OneWeb ni umushinga mwiza bidasanzwe ugamije impinduka mu buryo abantu bagerwaho na internet ku Isi. Amerika yakomeje kuza imbere mu guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga, kandi dushimishijwe cyane no kugira uruhare muri uru rugendo rukomeza tugamije kubaka Isi igerwaho na internet.”

Umushinga nk’uyu wari ufitwe n’undi muherwe w’umunyamerika Elon Musk ufite umushinga w’ikoranabuhanga ryo kubyaza umusaruro ikirere yise SpaceX.

Greg Wyler washinze OneWeb avuga ko hejuru ya 90% by’ibintu bazakenera mu kubaka ibi byogajuru byamaze kubonerwa abazabikora ndetse n’inyigo yarangiye, ku buryo mu 2025 nibura bazaba bafite abafatabuguzi basaga miliyoni 100 ku Isi hose.

Softbank ni ikigo gikomeye cyavukiye mu mu Buyapani mu 1981, kikaba kimaze kwigarurira ibindi birimo imigabane mu kigo cya Alibaba Group Holding Ltd cyo mu Bushinwa, muri Nyakanga uyu mwaka ikaba yaraguze ikigo cy’ikoranabuhanga cyo mu Bwongereza ARM Holdings kuri miliyari $32, gikora ‘microchips’ zifashishwa muri telefoni za Apple na Samsung.

OneWeb ivuga ko mu gihe uwo mushinga waba wuzuye, izaba itanga internet ingana na terabyte 10 ku isegonda, hagati ya 2G na 5G n’idakoresha umugozi cyangwa Wi-Fi.

Isi igiye gukwirakwizwamo internet hifashishijwe ibyogajuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza