Perezida Kagame yongeye kuza imbere y’abakuru b’ibihugu ku Isi mu gusabana n’abamukurikira kuri Twitter

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2017 saa 07:09
Yasuwe :
1 0

Perezida Kagame ayoboye abakuru b’ibihugu byo ku isi mu gusabana na miliyoni imwe n’ibihumbi bisaga 600 by’abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Mu igenzura ryakozwe na Twitter rigatangazwa n’Umuyobozi w’uru rubuga Jack Dorsey, mu kiganiro Today Show kinyura kuri televiziyo ya NBC ikorera i New York, kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko ari iby’ingenzi kuba abantu baganirira kuri uru rubuga aho kugira ngo barubeho nk’abifungiranye.

Ubu bushakashatsi bwiswe ‘Twiplomacy Study 2017’ bugaragaza ko Perezida Kagame ariwe mukuru w’igihugu wa mbere ku isi uganira n’abantu bamukurikira kuri Twitter. Ibi ni nako byari byagenze mu bushakashatsi buheruka.

Kugeza ubu, Perezida Kagame (@PaulKagame) afite abamukurikira basaga miliyoni n’ibihumbi 600. Mu gusabana nabo, abikora ku kigero cya 79% aho ubu bushakashatsi buvuga ko asubiza ababa banditse kuri uru rubuga.

Bukomeza bugira buti “@PaulKagame [Paul Kagame] rimwe na rimwe agirana ikiganiro kuri Twitter n’abo batabona ibintu kimwe, ndetse rimwe na rimwe aganira n’abana be ku mugaragaro.”

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, nawe aza ku rutonde rw’abayobozi basabana kuri Twitter aho akunda gusubiza ibibazo by’abantu mu kiganiro kigahabwa izina #TalkToPMRwanda.

Ubu bushakashatsi bunerekana ko icya kabiri cy’ibyo Minisitiri Mushikiwabo yandika kuri Twitter aba ari gusubiza abantu.

Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Perezida Kagame ni uwa kabiri ukurikirwa cyane kuri Twitter inyuma ya Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya. Naho ku isi, Papa Francis niwe ukurikiwe n’abantu benshi kuko afite abasaga miliyoni 33 agakurikirwa na Donald Trump ufite miliyoni 30.

Muri Gicurasi 2009 nibwo Perezida Kagame yatangiye gukoresha Twitter; kugeza ubu akurikira abantu 138 barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye n’imiryango mpuzamahanga nk’uwa Banki y’Isi.

Nta bantu benshi bo mu Rwanda akurikira kuko na bake biganjemo abakozi bo muri Village Urugwiro. Ubutumwa bwe bwa mbere yanditse kuri Twitter, hari ku itariki ya 15 Gicurasi 2009 aho bwamenyeshaga abantu ko yatangiye gukoresha Twitter. Bwagiraga buti “ Hello #Rwanda - Paul Kagame is now on Twitter.”

Perezida Kagame aza ku isonga mu gusabana n'abamukurikira
Donald Trump kuri Twitter aza ku isonga mu bagaragaraho cyane
Perezida Kenyatta wa Kenya niwe ukurikirwa cyane kuri Twitter mu bayobora ibihugu bya Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara
Abayobozi bo mu bihugu by'Abarabu bakurikirwa cyane kuri Twitter
Abayobozi bo mu Muryango w'Ubumwe bw'Uburayi bakurikirwa cyane kurusha abandi
Perezida wa Mexique, Enrique Peña Nieto, niwe uyoboye abandi bo muri Amerika y'Epfo mu gukurikirwa cyane kuri Twitter
Papa Francis niwe muyobozi wa mbere ku Isi ukurikirwa n'abantu benshi bakoresha urubuga rwa Twitter

Urifuza kuduha amakuru? Hamagara iyi nimero 4546
Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza