Tigo yiyemeje gufasha Leta y’u Rwanda kubaka uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mutarama 2017 saa 03:01
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Tigo ifatanyije na Kompanyi nyarwanda ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga (Data Systems Limited) batangije umushinga mugari uzafasha abanyeshuri bo mu bigo binyuranye hirya no hino mu gihugu kwiga bifashishije internet yihuta kandi ihendutse, ku buryo bateganya ko abanyeshuri bo mu bigo birenga 1000 bazagerwaho n’ubu buryo muri uyu mwaka.

Ubu bufatanye bukubiyemo gushyiraho ibyumba bya mudasobwa (computer lab) mu bigo by’amashuri, yaba ashamikiye kuri leta cyangwa ayigenga, kuhashyira internet ihendutse ndetse na mudasobwa zirimo uburyo bwa ‘E-Shuri’ bushobora gufasha umunyeshuri kwiga akoresheje mudasobwa.

Ubu buryo bufasha kandi umunyeshuri kuba yagera ku byo yifuza byamufasha kwiga birimo n’integanyanyigisho, akanabasha kwiga akoresheje iya kure (online coaching) cyangwa se akiyigisha ku giti cye.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubu buryo bwa E-Shuri, bamwe mu bakobwa biga mu mashuri yisumbuye bari mu kigero cy’imyaka 15, bagaragaje bumwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (applications) bakoze bugamije gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bya buri munsi.

Mu rwego rwo gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’uburyo bwa E-Shuri, Tigo yiyemeje kuzatanga mu buryo bushoboka internet yihuta ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa bizafasha uyu mushinga gutanga umusaruro ufatika.

Atangiza iki gikorwa, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Tigo Rwanda, Amit Chawla, yatangaje ko Tigo n’abo bafatanyije bakoze iki gikorwa mu rwego rwo gufasha Leta y’u Rwanda guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “ Uburezi ni imwe mu nkingi za mwamba za gahunda z’iterambere ry’u Rwanda. Nka Tigo turifuza ko binyuze muri internet yihuta dutanga no kwaguka kw’aho igera, tuzafasha leta muri gahunda yayo yo kubaka ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga. Binyuze muri iyi gahunda, turateganya kongera ikoreshwa rya internet mu bice binyuranye by’igihugu tutitaye ku miterere yaho.”

Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, yavuze ko Tigo yishimira kugira uruhare mu bikorwa bigamije kuzamura ubumenyi bw’abanyeshuri b’abanyarwanda bahereye ku bakiri bato bitewe n’uko ari bo Rwanda rw’ejo.

Tigo Rwanda yatangiye gukora ibikorwa byayo bijyanye n’itumanaho mu 2009, imaze kugira abafatabuguzi barenga miliyoni eshatu.

Abanyeshuri bo mu bigo birenga 1000 bazagerwaho n'uburyo bwa E-Shuri muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza