Uburyo ushobora gusarura amafaranga binyuze mu mashusho ushyira kuri Youtube

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 12:28
Yasuwe :
4
Warning: fread(): Length parameter must be greater than 0 in /home/lex94/public_html/ecrire/public/evaluer_page.php(51) : eval()'d code on line 14

Uko ikoranabuhanga ritera imbere, ni nako umubare w’abarikoresha ugenda wiyongera, ibintu ahanini bigirwamo uruhare runini n’imbaraga zishyirwa mu gukwirakwiza ibikorwaremezo bituma abantu boroherwa no kurikoresha.

Mu bikorwaremezo bikwirakwiza harimo n’ibituma abantu babasha kubona internet, ku buryo n’umubare w’abayikoresha ugenda wiyongera aho nko mu Rwanda habarurwa abagera kuri 45% by’Abanyarwanda bose. Ni mu gihe hejuru ya 90% by’igihugu cyose hagejejwe umuyoboro wa internet yihuta ya 4G.

Benshi mu bakoresha internet usanga umwanya wabo munini bawumara ku mbuga nkoranyambaga baganira n’inshuti zabo, mu gihe abandi baba bashyiraho amakuru yabo atandukanye arimo amashusho, amajwi n’ibindi.

Mu gihe ibi hari ababikora basa n’abishimisha, hari abamenye ibanga kare, aho bitagarukira mu kwinezeza gusa ahubwo usanga baratangiye kubisaruramo amafaranga.

Mu mbuga nkoranyambaga zagufasha gukorera amafaranga harimo nka Youtube, ishyirwaho amashusho n’amajwi atandukanye. Uretse kuba ushobora kuyifashisha mu kwamamaza ibikorwa byawe bisanzwe, ibyo ushyizeho nabyo ushobora kubyishyurirwa.

Mbere yo gutekereza gukorera amafaranga ariko, ugomba kubanza ukubaka konti yawe neza, ndetse ugafata umwanya wo gutegura amashusho cyangwa amajwi wifuza gushyiraho. Ibyo ushyira ku rubuga rwawe rwa Youtube bigomba kuba bifite umwahariko, ku buryo iteka abantu bashishikarira kubireba.

Uko urushaho kongera umubare w’abasura konti yawe, ni nako ugenda wongera amahirwe yo gukorera amafaranga menshi. Uretse kuba bigirwamo uruhare n’umwimerere cyangwa umwihariko w’ibyo ushyiraho, kubisangiza inshuti zawe ku zindi mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp cyangwa Twitter nabyo biri mu byakugirira akamaro.

Igihe ubona ko umaze kubaka konti yawe neza ndetse n’abantu banyurwa n’ibyo ushyiraho, uba ushobora gutangira kubibyaza umusaruro, amashusho ushyiraho agatangira kukwinjiriza amafaranga.

Uru rubuga rwa Youtube mu ntangiriro z’uyu mwaka rwashyizeho uburyo bushya bwo kwemerera konti zikurikirwa na benshi kwinjira mu muryango w’abarufasha kwamamaza ibikorwa by’abafatanyabikorwa; uwemererwa gutangira gukorera amafaranga mu kwamamaza ku mashusho bashyiraho ni uwujuje ibisabwa gusa.

Uwemererwa kwinjira mu muryango w’abamamaza (YouTube Partner Program) agomba kuba byibuze afite abamukurikira (subscribers) 1000 ndetse amashusho yose yashyizeho yararebwe mu gihe cy’amasaha arenga 4000.

Kwinjira mu muryango w’abamamazanya na Youtube ajya kuri konti akoresha, agakanda ku ifoto imuranga iri ibumoso mu gice cyo hejuru, agahitamo ahanditse ‘Creator Studio’. Uwageze muri icyo gice akanda ahanditse ‘Channel’ ibumoso, akongera agakanda ‘Status and Features’ ubundi agahitamo ‘Monetization’.

Iyo wujuje ibyavuzwe byose bisabwa uhabona akarongo gatambitse k’icyatsi kibisi ndetse n’ijambo ’Eligible’ rikwemerera kuba wasaba kwinjira mu bamamazanya n’uru rubuga. Uwemerewe kubisaba abona ahanditse ’Enable’ akahakanda hanyuma agakurikiza andi mabwiriza ahabwa yo gufunguza konti ya Google Adsense.

Ikiba gisigaye ni uko buri mashusho utanga uburenganzira bwo kuyamamazaho, uhitamo ahanditse ‘Monetize with Ads’ munsi y’izina ryayo. Ikizakwereka ko akwinjiriza amafaranga ni akamenyetso k’amadolari “$” kaba kari imbere yayo.

Ikindi cyo kuzirikana ni uko guhuza Youtube yawe na konti ya Googe AdSense, ituma amatangazo yamamaza abasha kujya ku rubuga rwawe cyangwa mu mashusho yawe, ubundi uko umuntu ayafunguye anyuze iwawe ukagenda ubarirwa amafaranga runaka, yiyongera bitewe n’umubare w’abayakanzeho cyangwa abayarebye igihe kinini.

Kugira ngo ufunguze konti ya AdSense ugomba kuba wujuje imyaka 18, biba byiza iyo ufite konti muri banki cyangwa ukoresha ’PayPal’, ifasha umuntu kwakira no gutanga amafaranga binyuze kuri internet. Utanga kandi n’amakuru yafasha Youtube kurushaho kumenya ugiye kujya yohererezwa amafaranga uwo ari we.

Amafaranga yasaruwe mu mashusho ashyirwa kuri Youtube yoherezwa buri kwezi muri konti ya Google Adsense. Ibi bikorwa kuva ku ya 10 kugeza ku ya 14 za buri kwezi ariko bigakorwa gusa iyo yageze ku $100, ibi ni nako bigenda ku ya 21 aho yoherezwa kuri konti ya banki yatanzwe mu myirondoro.

Urubuga Video Power rutangaza ko mu gihe hari abibeshya ko kugira umubare mwinshi w’abantu barebye amashusho washyizeho bituma winjiza amafaranga menshi atari ko bimeze, ahubwo yinjira bitewe n’abagize icyo bakora ku matangazo yamamaza yashyizwemo.

Ubwoko bubiri bw’amatangazo nibwo bukoreshwa mu kwamamaza kuri Youtube, burimo ayishyurwa bitewe n’abakanzeho (Cost Per Click) ndetse n’abarebye (Cost Per View). Amafaranga abantu bishyurwa agenda atandukana bitewe n’ayagenwe na nyiri gikorwa cyamamazwa.

Ugitangira unyura kuri Creator Studio ukabona kugera aho wemeza ko ushaka gutangira gukorana na Google binyuze mu kwamamaza
Inzira ukoresha wemera ko amashusho ushyira kuri Youtube anyuramo ubutumwa bwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza