Urubuga rwa Facebook ruri gutakaza abakunzi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Mata 2013 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Mu bihe byashize umubare w’urubyiruko rukoresha urubuga nkoranya mbaga rwa Facebook wakomezaga kwiyongera; ariko ubushakashatsi bwakozwe ku rubyiruko bwasanze abarukoresha bagenda bagabanuka.
Amakuru dukesha ABC News avuga ko ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’isosiyete ya Piper Jaffray bwagaragaje ko mu rubyiruko 5,200 rwabajiwe basanze 33% byarwo bakundaga gukoresha Facebook baragabanutseho 9% ugereranyije n’umwaka w’ 2012.
Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter ruza ku mwanya wa 2 n’abakunzi (...)

Mu bihe byashize umubare w’urubyiruko rukoresha urubuga nkoranya mbaga rwa Facebook wakomezaga kwiyongera; ariko ubushakashatsi bwakozwe ku rubyiruko bwasanze abarukoresha bagenda bagabanuka.

Amakuru dukesha ABC News avuga ko ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’isosiyete ya Piper Jaffray bwagaragaje ko mu rubyiruko 5,200 rwabajiwe basanze 33% byarwo bakundaga gukoresha Facebook baragabanutseho 9% ugereranyije n’umwaka w’ 2012.

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter ruza ku mwanya wa 2 n’abakunzi b’urubyiruko bangana na 30%; mu gihe izindi mbuga nka Instagram ifite abangana na 17% naho urwitwa Tumblr rukagira abangana na 4%.

Gusa isosiyete ya Facebook ishobora kungukira abakunzi kuri Instagram kuko n’ubusanzwe ariyo nyiri Instagram, yayiguze amafaranga angana na miliyari imwe y’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2012.

Abakunzi ba Instagram bazamutseho 5% ugereranyije n’umwaka ushize.
Uretse Facebook igenda itakaza abakunzi, serivisi zitangwa na Google nazo abazikunda baragabanutseho 1% ugereranyije no muri 2012.

Kuba Twitter na Facebook ari zo ziza imbere mu kugira abakunzi benshi, urubyiruko rwaganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bavuze ko hari izindi mbuga basigaye bikundira zirimo urwitwa Kik na Snapchat, kuko ngo zibafasha mu bintu byinshi birimo kohererezanya amavidewo ku buryo bwihuse.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza