Kenya: Ibikorerwa kuri Facebook na Twitter bigiye kugenzurwa

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 3 Gashyantare 2013 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho mu matora yo mu mwaka wa 2008 muri Kenya akurikiwe n’ubwicanyi, imbuga nkonyambaga zarabutiza umurindi, ubu hafashwe icyemezo cy’uko amagambo acishwa kuri izo mbuga nkoranyambaga abiba urwango, azajya ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano.
Ubutegetsi bwa Kenya buravuga ko mu matora ateganyijwe tariki ya 4 Werurwe 2013, uburyo bwo kugenzura amagambo abiba urwango, azayja agenzurwa kuko ngo hakuriijwe ibyabaye mu 2008, hagararagaye ko imbuga nka Facebook na Tweeter zakoreshejwe mu (...)

Nyuma y’aho mu matora yo mu mwaka wa 2008 muri Kenya akurikiwe n’ubwicanyi, imbuga nkonyambaga zarabutiza umurindi, ubu hafashwe icyemezo cy’uko amagambo acishwa kuri izo mbuga nkoranyambaga abiba urwango, azajya ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano.

Ubutegetsi bwa Kenya buravuga ko mu matora ateganyijwe tariki ya 4 Werurwe 2013, uburyo bwo kugenzura amagambo abiba urwango, azayja agenzurwa kuko ngo hakuriijwe ibyabaye mu 2008, hagararagaye ko imbuga nka Facebook na Tweeter zakoreshejwe mu kongera ubwicanyi hagati y’abaturage, bugahitana abarenga 1400.

Angela Crandall, ushinzwe umushinga Umati uzakora iri genzura muri Kenya, yatangarije ikinyamakuru The Daily Nation ko hari abantu batandukanye bazaba bashinzwe kureba amagambo mabi yanditswe mu ndimi zitandukanye zirimo Dholuo, Kalenjin, Kikuyu, Luhya, Swahili na Sheng, Icyongereza n’izindi , aho babonye ikibazo bakihutira ku bimenyesha inzego zishinzwe umutekano.

JPEG - 17.7 kb
Angela Crandall, ushinzwe umushinga Umati uzakora igenzura muri Kenya

Iri genzura kandi ngo ntirizajya rireka n’abayobozi batandukanye muri iki gihe cyo kwiyamamaza, mu gihe bazaba bari hirya no hino mu gihugu, kuko ngo byagaragaye ko nabo hari amagambo bavuga akwirakwiza urwango mu baturage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza