Kuki abagore babeshya cyane kuri Facebook ?

Kuki abagore babeshya cyane kuri Facebook ?


Yanditswe kuya 16-03-2013 - Saa 11:52' na Ornella Munezero

Imbuga z’itumanaho zikoresha mu buzima bwa buri munsi nka Facebook, zifasha abantu ibyishimo, ibitekerezo ndetse n’amafoto. 83% y’igihe bamara kuri Facebook n’indi mirongo y’itumanaho, abantu bakunze kubeshya ku buzima bwabo ariko cyane cyane abagore. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko1/3 cy’abagore bakunze kubeshya cyane ku rubuga rwa Facebook.

Nk’uko tubikesha Gent Side, ubushakashashatsi bwakozwe ku bagore 2000 bo mu gihugu cy’u Bwongereza, bugaragaza ko 1/3 cyabo babeshya nibura rimwe mu kwezi ku mirongo itandukanye y’itumanaho bakoresha.

Bimwe mu byo bakunze kubeshyaho harimo akazi bakora n’uburyo biteje imbere, uburyo banywa inzoga nyinshyi kandi cyane, ukuntu bagize ibihe byiza mu biruhuko ndetse ko bafite urugo rwiza cyane. Benshi muri bo bakunze kubeshya ko bari ahantu kandi mu by’ukuri bari mu rugo bonyine.

Zimwe mu mpamvu zituma bakunda kubeshya kuri Facebook, ngo harimo ko batinya kugaragara nk’abataratera imbere bagendana n’ibigezweho, bafuhira ibyo bagenzi babo bandika, batinya kutagira icyo na bo bandika kandi baba bifuza kwigaragaza mu bandi.

Dr Michael Sinclair atangaza ko kumara igihe kinini kuri Facebook cyangwa indi mirongo y’itumanaho, bituma umuntu abaho wenyine, ntagire umwanya wo kugira izindi nshuti uretse izo kuri Facebook n’ahandi, kandi ntabashe kuvugisha ukuri ku buzima bwe.

IBITEKEREZO
Si kuri feecebook gusa babeshya. Keretse badashaka kugukuraho akantu n'agafaranga. Naho ubundi biri muri kamere yabo.
Musubize18.03.2013 saa 09:00
Emmy
Emmy wowe ndumva wibasiye igitsinagore nyamara ntamuntu ubeshya nkabagabo .ikindi ayo mafaranga bagukuramo nuko nawe uba udakomeye mumutwe wo kuyabaha.ibyandaritswe birayorwa.Igitsina gore cyibeshya bitewe nukoigitsina gabo cya mubeshye .bigatuma nawe yiga uko yivana muri ubwo bunyamanswa bwabagabo.uwakwereka umusore urambagiza inkumi ukuntu ayibeshya ibyo atunze yazagera iwe agasanga ntanintebe yo kwicaraho.yagiye no kurambagiza yatiye ikote.yewe namwe ibyanyu ni myinshi ntawabivamo
14.04.2013 saa 14:36
kayitesi
Aba bashinjacyaha ra ! nababwirako female gender atari babi pe ! ahubwo mwe mubivuga mwaganjwe ubuhemu kuko mutagaragaje seriosite kuri bo.mu buzima busanzwe tujye twerekana ukuri nubuserieux. abagore akubaho mwiza kuko wamubayeho mwiza,akubaho mubi iyo wamuzanyeho isura mbi kuko defense yabo mu kwirinda ikibi ari uburyarya no kugusha neza abagabo. naho fcbuk ho ibitsina byose barabeshya kugirango bagaragare neza bihebuje nubwo atari bose.
Musubize17.03.2013 saa 16:34
LAURIEN
Ntimugakabye ababeshya niko basanzwe kdi n'abagabo barabeshya !ubonye iyo muvuga ko babeshya imyaka bafite,byo nari kubyemera.Ahhha
Musubize17.03.2013 saa 06:00
Mary
Nanjye nemeranya nawe ko mu bitsina byombi harimo abantu babeshya bitari mu gitsina gore gusa, ariko by'umwihariko ku birebana n'imyaka, muzakore ubushakashatsi muzambwire umukobwa wandikisha imyaka ye nyakuri. Jyewe nzi umkobwa wandikisha ko yavutse muri 1985 (no mu ndangamuntu ye niko handitse), nyamara musaza we umukurikira (muto kuri uwo mukobwa) yavutse muri 1981 (ni nabyo byanditse)mundangamuntu ye), ugasanga no mu kubeshya kwabo haba harimo ubuswa !
17.03.2013 saa 10:48
boboro jean claude
ariko kuki mukunda gusebanya tuvuge se ko abagabo batabeshya iryo nisebanyabuhanga nihohoterwa ryumugore niba hari uwabeshye cg ababeshye mwibi generaliza ikindi aucun etre huimain n'est parfait mwene muntu wese arakosa ntimukikome igice kimwe rero
Musubize17.03.2013 saa 05:20
immaculee
Jyewe narumiwe !Ntamukobwa w,umukene uba muri Kgl.Iyo adatuye NYARUTAMA aba ari KAGARAMA.Ariko iyo ushatse kumusura ahita yirwaza,4ne off nokuba mwabipfa.Ukibaza:ese kobose bigira high,ziriya ndake za MUHIMA,CYAHAFI,RWAMPARA,MYEMBE,...abazituyemo babyara abahungu gusa ?!Ubwibone.com
Musubize17.03.2013 saa 01:41
KWISUMBUKURUZA
Ubundi c ubwo ujya gusura umuntu utarabona birashoka koko ? KO muba muvugana mutaziranye ibyo biba bije gute ? Icyo ni cyo kibi cy'izi mbuga.
17.03.2013 saa 13:06
fiona
Umukobwa utabeshya abandi baramuseka, bakamwita igicucu. Abakobwa bose babeshya bakurikije icyo bashaka kugeraho naho bari. Ariko ikinyoma cyabo twe tukita karabutaka. umukobwa yakubeshye ntusubizayo aragucurika akagucurangura ukazisanga n'amaguru yawe udegadega ntaho ugishingiye kandi yagusekeye byacitse. Nawe ukibwira uti nijye nawe tu naho ntizi umugambi we. Iyo kandi wamutahuye ahitamo noneho kugenda agusebya mubandi ngo bakwange. Abakobwa tubana ari ubundi bwoko. Umugabo yise umwana we TUBANAMBAZI, utazi abakobwa arabarirwa. Navuze abakobwa kuko yaba n'umugore aba yaramze gufata indi sura yo kubaka bityo akagabanya ibinyoma naho umukobwa asa n'uwibunza kubahungu ngo abacurike kuko cyane ubu banabaye bamateriyarisite bikabije. Aho igiceri kibarizwa agombe atere amatako k'uburyo bushotse bwose. nanyirigiceri rero ntahengeshanye kukirekura. N'agahinda gusa, ubwo akazakanguka yaramze gusahurwa. Ni ukwibika ibitereko wa sheshe ! Maze nyamukobwa yamara kugera kucyo yashakaga hehe nokongera kumubona, kuvugana agasa naho atigeze akumenya.
Musubize17.03.2013 saa 01:28
Simbinezwe
Har'ukombibona,usibye nokuba bakoresheje nabi igihe cyabo,murukokwiyemera haricyobababashaka kd banavugishije ukuri buryantibabura kumva bicyo bigatuma nawe agerakucyo yashakaga NB:Nituvugisha ukuri tuzahabwa ibyo twifuza kd n'Imana ntizaba icyitubaraho umugayo.
Musubize17.03.2013 saa 01:09
NIYOYITA,JEAN PIERRE
Hano ndasubiza uriya Rwangombwa ntabwo ariko imana yabaremye umuntu har'igihe biterwa n'aho yarerewe cg abo akunda kuba ari kumwe nabo burya nushaka kureba ingeso z'umuntu uzarebe abo bahorana cg inshuti ze za hafi uzamenya uwo ariwe ukumva nk'umubyeyi abwiye umwana nihagira uza anshaka umubwire ko ntahari wamubwiye ko uhari ariko uryamye uruhutse uboneka mugihe runaka umubyeyi akabwira abana ngo nzabatembereza mbajyane gutembera I Gisenyi murebe i kivu ubwo baba I Kigali wabamje ukabajyana la Paris nyandungu umwana apfa mwiterura s'abadamu gusa n'uwariwe wese bitewe nk'uko nababwiye aho haruguru
Musubize17.03.2013 saa 00:40
assumani
Abagore baba bashaka guca inyuma abo bashakanye naho abakobwa baba bagamije:Gutendeka, gukura ibyinyo, kwishyira hejuru,n'Ibindi...
Musubize17.03.2013 saa 00:21
KAYOBOTSI Leopold
ahubwose ubwo ugirango uwakora ubushakashatsi mu Rwanda ntihasigara bake cyaneeee ??? buri mwana muto agerageza kwikora(kwitera igishahuro) neza akifotoza niyo haba aho yatiye nk'uburiri cg ahandi.... ubwo ifoto akayishyiraho bati uracyeye... akaba arundutse... ntamukobwa utiga University cg udakora mbese utemeza... nibindi batubeshya kdi ntibabasha guhuza ibinyoma ngo barebe ibibabera.gusa ntimugirengo ni ukubeshya bibabera gusa kukono kubeshywa birabafata cyane. police iherutse gufata 6 bajyanywe
Musubize16.03.2013 saa 17:55
Gahima
ego iyonkuru niyo abakobwa bacu nibobabesha cane kuri facebook,ingorane nuko tudashobora kubahindura uko niko Imana y'abaremye kandi abarundi bayamaze bati inkonti ishikira igufa nishikir'ingeso murakoze.
Musubize16.03.2013 saa 14:15
alain
Ariko anagore twagotwa kabisa ububararebye babona aritwe tubebeshya koko ko ntawarusha abagabo kubeshya da
Musubize16.03.2013 saa 12:17
Fifi
wari wabeshwa nabo ko bagukunda ugatanga ibyawe byose warangiza ugaterwa indobo. Si beza njye abenshi magendera kure, abanyarwandakazi bo bararenze
Musubize16.03.2013 saa 11:45
INSHUTI
Nawe iyo utanze utwawe ku bagore uba uri ntawe mu mutwe kabisa. Kuva kera birazwi ko ntawutegerera umugore ijosi...(cfr. Umwami-musizi Mazimhaka)
17.03.2013 saa 01:26
Mugasa
None se babeshya kubera ko bari kuri Facebook ? Oya niko Imana yababumbye, uzabaze imigambi ya EVA n'inzoka bashaka kwibirundura Adam. Ntiyabaye victime se ? Umukobwa arajya aho agashyiraho ko ari married ko kandi Kaminuza yayize Havard University. Barangiza ngo navutse 1901. Ibi bibaho koko ? Ni kamere yabo simbashebeje kuko na mama yari umukobwa ariko reka tubivuge. Uriya wakoze ubushakashatsi iyo areba abanyarwandakazi icyo bakora. Si ukubeshya gusa ahubwo baranyomeka !
Musubize16.03.2013 saa 10:05
Rwangombwa
None se babeshya kubera ko bari kuri Facebook ? Oya niko Imana yababumbye, uzabaze imigambi ya EVA n'inzoka bashaka kwibirundura Adam. Ntiyabaye victime se ? Umukobwa arajya aho agashyiraho ko ari married ko kandi Kaminuza yayize Havard University. Barangiza ngo navutse 1901. Ibi bibaho koko ? Ni kamere yabo simbashebeje kuko na mama yari umukobwa ariko reka tubivuge. Uriya wakoze ubushakashatsi iyo areba abanyarwandakazi icyo bakora. Si ukubeshya gusa ahubwo baranyomeka !
Musubize16.03.2013 saa 10:04
Karaha
Mu Rwanda ho bimeze gute ?
Musubize16.03.2013 saa 09:28
mimi
Ngo mu Rwanda bimeze gute ? Niba ari umuco (imyumvire) simbizi. Keretse gukora ubushakashatsi. Abanyarwandakazi bo ntiwapfa kumenya icyo bashaka kuvuga iyo hajemo iby'urukundo. Nawe se, agaragaza ko ahakana kandi yemera, agashyiraho amananiza kandi ngo agukunda, agakandagira feri kandi ngo ashaka ko wihuta, yaba agukunda ntarebe n'uburyo yaca amarenga cyagwa yoroshaya opportunity jandi muhura kenshi, wanajya kumwapprocha bisanzwe agacomplica access kandi akwemera, akagucanga n'iyo waba ufite gahunda nzima ukaba wakwigendera. Ingaruka ni uko bombi babihomberamo : bombi bashobora gusanga uwo batari bakunze. Yego nature itegeka umugabo gufata initiative ariko rero iyo initiative yakwiye kudashyirwaho amananiza. Cyakora si ko bose bateye. Westerners baradusize muri byinshi, igihe kuri bo kirahenda. Ukuri barakuvuga ntibaguteshe imyaka ngo ushiduke warataye igihe cyawe kubera kukujijisha. Njye mbona bimwe bikwiye kuvugururwa mu muco mu gihe tugezemo iriya expression na yo irimo. Murakoze
18.03.2013 saa 02:19
Jack
Ngo kuki abagore babeshya cyane kuri facebook ? Niho honyine babeshya ko bitwa bacyumya rujyo.Ubanza ngo kubeshya bibamumarasho yabo utabeshya ntaba ari ikiremwa fenine kandi nkeka ko ntanubaho. Ubwo wowe kuri facebook nuko ariho ubamenyeye.
Musubize16.03.2013 saa 09:00
ndabizi
Abagore bararengana nabo babikuye kuri Eva. Ahubwo ba Adamu mujye muba maso !!!!!!!!
16.03.2013 saa 17:56
Eva

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!