Porogaramu ya Notax ifasha ibigo gukora indangamanota no gutangaza amanota


Yanditswe kuya 20-09-2012 - Saa 03:38' na Marie Chantal Nyirabera

Porogaramu ya Notax kugeza ubu ifasha ibigo by’amashuri bitandukanye gukora lisiti n’impapuro z’amanota y’abanyeshuri aho babasha kuyabona hifashishije internet hakoreshejwe telefone na mudasobwa.

Mu nama yahuje impuguke mu ikoranabuhanga zavuye ku isi zo mu bihugu bisaga 20 yabereye i Kigali kuya 5 kugeza kuya 7 Nzeri 2012, Umuyobozi wa Sosiyeti Artsoft ltd y’ikoranabuhanga ikorera mu Rwanda, Ntaganzwa Roger yavuze ko porogaramu ya Notax bakoresha ifasha mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi aho abanyeshuri babasha kubona amanota yabo bifashishije uburyo bwa Notax bikanorohereza ibigo gukora no gutangaza manota y’abanyeshuri bigize vuba.

Umuyobozi wa Notax Programm yabwiye IGIHE ko iyi porogaramu yihutisha imirimo yo gukora amanota y’abanyeshuri hakorwa indangamanota n’ibijyana na yo.

Yagize ati "Kaminuza Gatolika ya Kabgayi barayikoresheje. Notax ni uburyo bwihutisha gutangaza amanota y’abanyeshuri.”

Kuri ubu muri ULK na bo barabukoresha bikihuta kandi mbere ULK byaratwaraga amezi 2 hakorwa amanota y’abanyeshuri.

Ariko kuri ubu porogaramu ya Notax ibafasha gukora amanota mu minsi itarenga itatu ku banyeshuri basaga 12,000.

Yakomeje agira ati "Notax ifasha abanyeshuri kubona amanota yabo aho bari hose, igihe babishakiye kuko ikoreshwa no muri za terefone zifite umurongo wa internet zigendanwa. Umunyeshuri aho ari ababasha kujya ku rubuga bagashyiramo nimero ye biyandikishirizaho ku kigo ari yo imuranga bityo akabasho kureba amanota ye.”

Ngo iabi bituma n’ababyeyi babasha gukurikirana amanota y’abana babo mu gihe bazi nimero y’ibaranga bikabafasha kumenya imitsindire y’umwana.

Ku bigo by’amashuri makuru bifasha mu gukora indangamanota kuko bituma badatinda kuzikora binorohereza abarimu akazi, umwanya bari kuzateranya bareba afite amanota make n’abatsinze neza byose porogaramu ya Notax irabyerekana ikabikora mu buro bwihuse.

Iyi Porogaramu kuri ubu ikoreshwa na sosiyeti y’ikoranabuhanga mu Rwanda Artsoft ltd yabashije gufasha mu burezi aho mu bigo by’amashuri yisumbuye bya College de Kigoma, Ste Marie Reine n’ahandi bayagaragaje umusaruro mu gukora indangamanota byihuse abanyeshuri bakazifatira ku gihe.

Iyi sosiyeti ivuga ko izakomeza gufatanya n’ibindi bigo bitazi iyi porogaramu mu guteza imbere imirimo y’uburezi no mu gutangaza amanota y’abanyeshuri.

IBITEKEREZO
Jye rwose mumpe contact yabo hano mu Rwanda ndumva uyu munsi nabavugisha. Kandi ndashima igihe .com ni abagabo bangejeje aho nifuzaga.
Musubize5.10.2012 saa 00:47
Birasa Ter
Nkibon'iyi soft nazanze ijya kumera neza nk'iyo nari natekereje ndetse nkanashyira no mubikorwa mushobora gusanga aha http://www.itaratech.com/index.php/products. ibi biratanga icyizereko murwanda ikoranabuhanga ririmo guter'imbere.
Musubize28.09.2012 saa 13:57
Patrick
ArtSoft oyeeeee....mukomeze mwese imihigo
Musubize21.09.2012 saa 04:25
vunabandi vianney
Notax iragurishwa. Ushaka ibisobanuro bihagije wambaza ukoresheje bnizworks kuri facebook / Gmail / Outlook
Musubize20.09.2012 saa 08:49
Bniz
Best Grade NGO nayo ibafite software ikora report indangamanota, carte des eleves, term report cards, year report card, certicate of enrollment, Grade summary, student ranks.............. Ikora reports zigera ku 30 zikenerwa mu bigo bya mashuri yisumbuye. Ikaba itangirwa ubuntu you can download it freely on the following link http://bestgrade.org/download.html iboneka mu French and English
Musubize20.09.2012 saa 05:37
Best Grade
mushobora kuduha link kuri site ya ArtSoft kuko ntabwoo mwavuze niba ari free ware cg niba igurwa. Murakoze
Musubize20.09.2012 saa 03:56
mahor0
@Mahoro, ntukirirwe ubaza, urumva soft nkiriya tatangwa for free, iragurwa rwose. naho rink ya ArtSoft gana google barabigufashamo kuyibona
20.09.2012 saa 05:25
eeee
iriya systeme ni nziza kabisa
21.09.2012 saa 03:39
nukja

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!