Sosiyeti Microsoft izafungura Window 8 iri no mu Kinyarwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Mutarama 2013 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gukora porogaramu za mudasobwa, Microsoft, yatangaje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ko yafunguye ubwoko bushya (version), Windows 8, izaba iri mu ndimi 109 zirimo Ikinyarwanda.
Iyi Sosoyeti y’Abanyamerika yafunguye gahunda y’ikoranabuhanga rya Window 8 mu Ukwakira 2012, itangira gukora porogaramu mu ndimi zitandukanye ku isi hose.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Jean Philibert Nsengimana, yatangarije The New Times (...)

Sosiyete ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gukora porogaramu za mudasobwa, Microsoft, yatangaje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ko yafunguye ubwoko bushya (version), Windows 8, izaba iri mu ndimi 109 zirimo Ikinyarwanda.

Iyi Sosoyeti y’Abanyamerika yafunguye gahunda y’ikoranabuhanga rya Window 8 mu Ukwakira 2012, itangira gukora porogaramu mu ndimi zitandukanye ku isi hose.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Jean Philibert Nsengimana, yatangarije The New Times ko kuba ibikorwa by’iri koranabuhanga bizajya bigaragara mu Kinyarwanda bizarushaho kuzamura ubumenyi mu bijyanye no guhererekanya amakuru mu gihugu.

Avuga ko Abanyarwanda badafite ubumenyi buhambaye mu Gifaransa cyangwa Icyongereza na bo bazashobora gukoresha mudasobwa batagize imbogamizi y’ururimi.

Nsengimana ati “Bizadufasha mu guhindura ikoranabuhanga ikintu buri wese yibonamo aho kuritekereza nk’iryihariwe na bamwe.”

Minisitiri yongeyeho ko urubyiruko rushishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga rihanga udushya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza