Uko Minisiteri zikurikirana mu gutangaza amakuru ku mbuga zazo za ’internet’

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 3 Mutarama 2013 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Nk’uko bizwi, Minisiteri zose n’ibigo bya Leta mu Rwanda bifite imbuga za ‘internet’ zashyiriweho gutangarizwaho amakuru n’ibindi bikorwa bitewe na gahunda ya buri Minisiteri cyangwa ikigo.
Mu kumenya uko Minisiteri zitangaza amakuru binyuze ku mbuga zayo za ’Internet’, tariki ya kabiri Mutarama 2013 saa yine twasuye imbuga za minisiteri zose zo mu Rwanda.
Ikigaragara ni uko hari Minisiteri zitanga amakuru aba yarataye agaciro (atajyanye n’igihe kigezweho), bakayashyiraho ari uko hari (...)

Nk’uko bizwi, Minisiteri zose n’ibigo bya Leta mu Rwanda bifite imbuga za ‘internet’ zashyiriweho gutangarizwaho amakuru n’ibindi bikorwa bitewe na gahunda ya buri Minisiteri cyangwa ikigo.

Mu kumenya uko Minisiteri zitangaza amakuru binyuze ku mbuga zayo za ’Internet’, tariki ya kabiri Mutarama 2013 saa yine twasuye imbuga za minisiteri zose zo mu Rwanda.

Ikigaragara ni uko hari Minisiteri zitanga amakuru aba yarataye agaciro (atajyanye n’igihe kigezweho), bakayashyiraho ari uko hari igitangazamakuru cyanditse inkuru irebana na yo. Hari n’abayatangaza ariko ntibagaragaze amatariki ibyo byabereyeho.

Minisiteri ziza imbere mu gutanga amakuru ni izifite aho zihuriye n’umutekano n’izikoresha imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook.

Mu bushakashatsi twakoze twibanze ahanini ku makuru aheruka ku rubuga n’uko yagiye akurikirana hagati y’itariki ya mbere Ukuboza 2012 n’iya kabiri Mutarama 2013, ariko na none tugenda tureba uko inkuru zagiye zisimburana ku rubuga.

1. Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) www.mod.gov.rw

Usibye kuba dusura urwo rubuga twarasanze hariho inkuru imaze amasaha 21 igiyeho, isimbura iyo ku ya 29 Ukuboza 2012. Iyi Minisiteri ni imwe mu zitanga amakuru ku gihe kandi neza, bitewe n’igikorwa cyayibereyemo.

2. Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu (MININTER) www.mininter.gov.rw

Iyi Minisiteri igaragara muri Minisiteri zitanga amakuru ku gihe by’umwihariko ayibanda ku mutekano. Inkuru iherukaho ni iyo ku ya kabiri Mutarama 2013.

Bigaragara ko kuva tariki ya mbere Ukwakira 2012 kugeza ubu nta kinyuranyo kinini kijya kiza hagati y’amakuru batanga, bitewe n’uko buri gikorwa cyabaye muri iyo Minisiteri usanga kiba gifite inkuru ijyanye na cyo.

3. Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi (MINICOM) www.minicom.gov.rw

Iyi Minisiteri ni imwe mu zitanga amakuru ku buryo bushoboka. Usibye kuba amakuru yabo aba akurikiranye neza, hiyongeraho ko ku rubuga rwayo usangaho ikinyamakuru cy’iyo Minisiteri cyitwa "Isoko y’ubukungu" kigaragaramo amakuru mashya ajyanye n’ubucuruzi.

Inkuru ya nyuma iherukaho ni iyo ku wa 31 Ukuboza 2012 yasimburaga iyo ku wa 21 Ukuboza 2012.

4. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) www.minaffet.gov.rw

Inkuru yabo yaherukaga ni iyo kuri 21 Ukuboza 2012, ariko iyi Minisiteri itanga amakuru ibinyujije mu matangazo agenewe abanyamakuru. Ku nkuru yabanzaga nta tariki iriho.

5. Ibiro bya Minisitiri w’intebe (PRIMATURE) www.primature.gov.rw

Ibi biro usibye gushyira amakuru ku rubuga usanga banakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

Hiyongeraho kuba Minisitiri w’Intebe buri wa gatanu aba ari kuri Twitter asubiza ibibazo by’abantu batandukanye, bakanashyira amakuru ku rubuga n’ubwo rimwe na rimwe atajyaho ku munsi yabayeho.

6. Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) www.mineduc.gov.rw

Iyi Minisiteri ifite akarusho ko gutanga amakuru menshi ashoboka rimwe na rimwe ari no mu kinyarwanda. Cyakora iyatanga ikereweho gato nyuma y’igikorwa kijyana n’iyo nkuru.

Ubwo twayisuraga inkuru iheruka yari iyo ku wa 27 Ukuboza 2012, isimbura iyo ku ya 23 Ukuboza 2012.

7. Minisiteri y’Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) www.midimar.gov.rw

Iyi Minisiteri itaramara igihe kinini igiyeho, ku gushyira amakuru kuri www.midmar.gov.rw iragerageza kuko itangaza amakuru yihuse ibinyujije kuri Twitter. Inkuru iheruka ni iyo ku wa 21 Ukuboza 2012, yasimburaga iyo ku wa 19 Ukuboza 2012.

8. Minisiteri y’ubutabera (MINUJUST) www.minijust.gov.rw

Buri rubanza ruzaba irarutangaza n’uko rwaciwe.
Inkuru iherukaho ni iyo ku wa 27 Ukuboza 2012. Ku rubuga hariho amakuru y’urubanza yashyizweho ku ya 27 Ukuboza 2013, abanzirizwa n’ayo ku ya 26 Ukuboza 2012.

9. Minisiteri y’ibikorwa bya Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) www.mineac.gov.rw

Nta byinshi byo kuvuga kuri iyi Minisiteri kuko ishyiraho amakuru y’ibyabaye, gusa ushobora gusanga amakuru ariho ari ay’ibintu byamaze kubaho bimaze igihe ugereranyije n’itariki yashyiriweho.
Inkuru iherukaho ni iyo ku wa 28 Ukuboza 2012 yasimburaga iyo ku wa 19 Ukuboza 2012.

10. Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi (MYICT) www.myict.gov.rw

Iyi Minisiteri itangaza amakuru cyane kuri Twitter. Amenshi aba afatiye ku byanditse mu binyamakuru biyivugaho, kuko ahanini inkuru zabo zigaragazwa n’ifoto ukandaho ukabona amakuru ajyanye na yo.
Hiyongeraho kandi ko inkuru zabo zishobora kujyaho nk’iminsi ibiri nyuma y’igikorwa kibaye. Amakuru yo kuri iyi Minisiteri ntagaragaza amatariki.

11. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) www.minaloc.gov.rw

Mu gihe mu bitangazamakuru ushobora gusanga iyi minisiteri ivugwa cyane bitewe n’ibikorwa byahuje Minisitiri uyishinzwe n’abaturage, ku rubuga rwayo haba hagaragara amakuru y’imbere muri Minisiteri na bwo hakazamo intera ndende hagati y’inkuru n’indi.
Iyi Minisiteri na yo ikoresha imbuga nkoranyambaga cyane. Inkuru iheruka ni iyo ku ya 24 Ukuboza 2012, yasimbuye iyo ku ya 17 Ukuboza 2012.

12. Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) www.minecofin.gov.rw

Ibinyujije kuri www.minecofin.gov.rw, iyi Minisiteri itanga amakuru cyane cyane abumbiye muri raporo iba yakozwe cyangwa yashyizwe ahagaragara. Iyo amakuru atari muri raporo aba ari nk’ibindi bikorwa bijyanye n’ishoramari mu gihugu. Hagati y’inkuru n’indi hashobora kuzamo intera nini kandi wenda bitavuze ko hari ibiyiberamo biba bitatangajwe.

Inkuru iherukaho ni iyo ku wa 28 Ukuboza 2012, mu gikorwa kijyanye na yo kikaba cyarabaye ku wa 12 Ukuboza 2012. Yasimbuye iyo ku ya 11 Ukuboza 2012.

13. Minisiteri y’umutungo Kamere (MINIRENA) www.minirena.gov.rw

Ugendeye ku makuru ari ku rubuga www.minirena.gov.rw, usanga amaze iminsi irenga 18 agiyeho ariko kandi akaba yarasimburaga ayari yagiyeho tariki ya 7 Ukuboza 2012.

Izindi Minisiteri uko zikurikiranye:

14. Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) www.minispoc.gov.rw

15. Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) www.moh.gov.rw

16. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) www.minagri.gov.rw

17. Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) www.migeprof.gov.rw

18. Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) mifotra.gov.rw

Ikigaragara ni uko hashobora gutangazwa amakuru, ariko yaramaze gusaza bikaba biba bitakiri inkuru nshya. Hari n’abayatangaza bashyiramo intera ndende, hakazamo n’uko hari n’abatagaragaza igihe igikorwa cyabereye. Ibyo na byo byagaragaza ko nta makuru yaba aherukaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza