Abanyarwanda batunze telefoni bakomeje kwiyongera

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 25 Mutarama 2013 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanah yashyize ahagaragara raporo igaragaza uburyo Abanyarwanda bakoresha telefoni bazamutse ku kigereranyo cya 12%, naho abakoresha ‘Internet’ bakaba bageze ku kigereranyo cya 26% mu gihugu hose.
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert, avuga ko ari ku nshuro ya mbere bashyize ahagaragara uburyo Abanyarwanda bitabira gukoresha ikoranabuhanga.
Avuga ko umwaka ushize wa 2012 Abanyarwanda bakoreshaga telefoni zigendanwa ku kigereranyo (...)

Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanah yashyize ahagaragara raporo igaragaza uburyo Abanyarwanda bakoresha telefoni bazamutse ku kigereranyo cya 12%, naho abakoresha ‘Internet’ bakaba bageze ku kigereranyo cya 26% mu gihugu hose.

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert, avuga ko ari ku nshuro ya mbere bashyize ahagaragara uburyo Abanyarwanda bitabira gukoresha ikoranabuhanga.

Avuga ko umwaka ushize wa 2012 Abanyarwanda bakoreshaga telefoni zigendanwa ku kigereranyo cya 41%, ubu bakaba bageze kuri 53%. Avuga ko mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya ‘Internet’ bazamutse cyane, kuko bavuye ku kigereranyo cy’8% bakaba ubu barabaye 26%.

Minisitiri Nsengimana avuga ko mu bijyanye n’uburezi na ho byitabiriwe cyane, kuko hatanzwe amahugurwa anyuranye abarimu ibihumbi 10 bagahugurwa kugira ngo bazaryigishe abandi. Ngo mu Rwanda hanaje kaminuza ya Carnegie Mellon University, ifasha abashaka kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga.

Avuga ko kandi ishoramari mu ikoranabuhanga ryiyongereye rikinjiza miliyoni 44 z’amadolari.

N’ubwo ibyo byose byagezweho ariko, Minisitiri Nsengimana avuga ko hari abantu usanga batunga telefoni bikaba nk’umutwaro kuri bo bitewe no kutamenya kuyibyaza umusaruro. Avuga ko telefoni ishobora kwifashishwa mu kohereza no kwakira amafaranga binyuze mu buryo bwa TIGO cash na MTN mobile money zifasha abaturage bamwe kwakira amafaranga no kuyohererezanya.

Avuga ko kandi telefoni ishobora gufasha umuntu kumenya serivisi zitangirwa ahantu runaka, ikaba yanakoreshwa nka konti ya nyirayo no mu bundi buryo.

Habayeho imbogamizi

Minisitiri Nsengimana avuga ko hakiri imbogamizi z’Abanyarwanda bataritabira ikoranabuhanga. Avuga ko amashanyarazi ari imwe mu mpamvu zitera iki kibazo, kuko atarakwirakwira henshi mu gihugu. Ngo haracyari n’ikibazo cy’abashoramari bake bashora imari yabo mu ikoranabuhanga.

Ikindi ni uko ikoranabuhanga ritarakwirakwira mu mirenge yose y’igihugu, kuko abamaze kugerwaho n’ikoranabuhanga mu mirenge ari 330 mu gihugu hose.

Hari kandi n’ibigo by’amashuri byiyumvisha ko byahabwa mudasobwa na Leta, mu gihe bakabaye bazigurira.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, avuga ko bihaye ibipimo by’uko buri mezi atatu bazajya bagenzura uburyo ikoranabunga rikomeza kwitabirwa n’Abanyarwanda, kugira ngo hamenyekane icyakorwa ngo rirusheho kwihuta.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza