Apple yashyize ahagaragara telefoni eshatu z’akataraboneka

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 Nzeri 2017 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa Apple rusanzwe rumenyereweho ubuhanga n’ubunararibonye mu gukora telefoni zigezweho, rwashyize ku mugaragaro telefoni nshya eshatu zirimo n’izajya ifunguka umuntu ayirebyeho gusa.

Telefoni nshya eshatu Apple yashyize ku isoko ni iPhone 8, iPhone 8 Plus, na iPhone X. Telefoni ya iPhone 8 izagurishwa ku madolari 699, iPhone 8 Plus itangwe ku madolari 799, mu gihe uzifuza iPhone X (10) azayibonera ku madolari 999.

iPhone 8 na 8 Plus zizashyirwa bwa mbere ku isoko ku itariki 22 Nzeri naho iPhone X itegerejwe n’umubare munini w’abakunzi b’ibikoresho bya Apple yo ikazatangira kugurishwa ku itariki 3 Ugushyingo.

Nyuma y’imyaka myinshi uruganda rwa Apple rusohora telefoni zihariye ku bintu bitandukanye, ubu bwoko bushya butatu buzasohokana udushya turimo ako kuzajya zishyirwamo umuriro zidacometswe mu buryo bwiswe "wireless charging" aho uyifite azajya ayishyira mu kuma biguranwa kiswe AirPower. Ibi ni nako bimeze ku masaha mashya ya Apple Watch Series 3 na AirPod.

Mu muhango wo guhishura ku mugaragaro ibikorwa bishya Apple igiye gushyira ku isoko, Umuyobozi wungurije muri icyo kigo, Phil Schiller, yagize ati "Izi mu giye kujya mukenera kuzikoresha impande y’ibitanda byanyu, mu modoka zanyu n’ahandi." Tim Cook ukuriye uru ruganda we yavuze ko nta kindi gikoresho cyahinduye ubuzima bw’abantu muri ibi bihe bya none kurusha ibikorwa na Apple.

iPhone X itegerejwe na benshi ku isoko ifite ikirahuri cyihariye gisanzwe kizwi kuri Samsung Galaxy na Galaxy Note, ikaba inafite umwihariko wo kugira amabara y’amoko menshi. Ubundi buhanga butari busanzwe muri telefoni ziri ku isoko ni uburyo bushya bwiswe ’Animoji’ bufasha umuntu kwifata amajwi hanyuma ugahitamo ’emoji’ yo kuvuga ubutumwa bwawe mu mashusho.

Iyi telefoni nta hantu bakanda ifite hasanzwe hazwi nka ’home button’ kuko yo ifungurwa no kuyirebaho gusa. Ubu buryo bwihariye kuri iyi telefoni bwiswe "FaceID". iPhone X yagereranyijwe na telefoni idasanzwe iganisha uruganda rwa Apple mu cyerekezo gishya cy’iterambere.

iPhone 8 izasohoka mbere ya iPhone X yo iri mu mabara atatu arimo iry’ifeza, irya zahabu, ndetse n’iryiswe ’ikijuju cyo mu isanzure’. Izi telefoni zinafite ubwirinzi budashobora gutuma zihungabanywa n’amazi cyangwa ibindi bisukika byabasha kuzigeraho.

iPhone 8 inakoranywe ubuhanga bwiswe A11 Bionic butuma ikora yihuta kurusha uko byari bisanzwe kuri telefoni za Apple zo zakoreshaga ubwitwa A10 Chip. Izi telefoni nshya za Apple zamurikiwe igihe kimwe na Apple Watch Series 3 ndetse na 4K Apple TV.

Ibidasanzwe kuri telefoni nshya za iPhone 8 na 8 Plus zigiye gusohorwa na Apple byo ni byinshi kuko nta yazibanjirije izirusha ubushobozi bwo gufotora n’ubwo korohereza abakunda gukina imikino yo kuri telefoni, gusa zo ntizifite uburyo bwa FaceID bwahawe iPhone X.

iPhone nshya zifite ikoranabuhanga ryitwa "wireless charging" rifasha umuntu kuba yashyiramo umuriro atayicometse
iPhone X ifite ubundi buhanga butari busanzwe muri telefoni ziri ku isoko bwa ’Animoji’ bufasha umuntu kwifata amajwi hanyuma agahitamo ’emoji’ yo kuvuga ubutumwa
iPhone X nta hantu bakanda na hamwe ifite
iPhone X igura hafi ibihumbi 900 Frw
Uburyo bushya bwo gushyira umuriro muri izi telefoni ni kimwe mu bitangaje
iPhone X ifite camera ziyibashisha gufata amashusho meza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza