Apple yongeye kwigarurira umwanya wa mbere ku Isi mu gucuruza telefoni nyinshi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 Gashyantare 2017 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Apple ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga yongeye kwigarurira umwanya wa mbere mu gucuruza telefoni nyinshi ku Isi, yigaranzuye Samsung yo muri Koreya y’Epfo.

Ni mu gihe hari hashize imyaka itanu, Apple iherutse gushyira hanze iPhone 7 Plus, itabasha kuza kuri uyu mwanya wari warigaruriwe na Samsung.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo Strategy Analytics ku wa Kabiri igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari ya 2017 cyarangiye ku wa 31 Ukuboza 2016, Apple yacuruje iPhone miliyoni 78.29 zivuye kuri miliyoni 74.78 mu mwaka ushize.

Ibi byatumye ihita ikura ku mwanya wa mbere, Samsung yacuruje telefoni miliyoni 77.5, ibintu byaherukaga kuba mu 2011.

The Independent dukesha iyi nkuru ivuga ko kuzamuka kwa Apple ahanini byaturutse ku bibazo Samsung yahuye nabyo ubwo Galaxy Note 7 zatangiraga guturika bikaba ngombwa ko izigera kuri miliyoni ebyiri zari zaramaze kugera ku isoko zisubizwa mu ruganda.

Muri rusange umubare w’abifuza kugura telefoni zigezweho za Smartphone bagenda bagabanuka, ndetse hakaza izindi zikoresha Android zihendutse ugereranyije n’izikorwa na Apple na Samsung.

Apple iherutse gushyira hanze telefoni zo mu bwoko bwa iPhone 7 Plus

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza