Huawei yaciye kuri Apple nk’uruganda rwa kabiri rucuruza telefoni nyinshi ku Isi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 08:11
Yasuwe :
1 0

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko uruganda rukora telefoni zigezweho rwa Huawei rwamaze kunyura kuri Apple nk’uruganda rwa kabiri runini rucuruza telefoni nyinshi ku Isi, ku rutonde rukiyobowe na Samsung.

Ikigo Counterpoint cyakoze ubwo bushakashatsi cyatangaje ko uruganda rwa Huawei rwo mu Bushinwa rwihariye uyu mwanya mu mezi ya Kamena na Nyakanga.

Iyo raporo kandi inagaragaza ko muri Kanama nabwo Huawei yacuruje telefoni nyinshi ku buryo bitatungurana imibare yongeye kuza ku mwanya wa kabiri.

Inagaragaza urutonde rwa telefoni zacurujwe cyane muri Nyakanga. Mu gihe iPhone 7 na 7 Plus zihariye imyanya ibiri ya mbere, telefoni za R11 na A57 zikorwa na Oppo zaje ku mwanya wa gatatu n’uwa kane.

Izindi telefoni zaje mu myanya ya hafi mu zacurujwe cyane ni Galaxy S8, Xiaomi Redmi Note 4X na Samsung Galaxy S8+.

Iyo raporo ikomeza igira iti “Mu gihe Huawei yazamutse ikagera ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’Isi mu kugira telefoni zacurujwe cyane, biratangaje kubona nta telefoni yayo yaje mu myanya icumi ya mbere,”

Ibyo bigasobanurwa n’uko Huawei idashyira imbaraga mu kubaka no kumenyekanisha igikoresho kimwe runaka, ahubwo igerageza kuzamura ubushobozi bwa telefoni zayo, ntihagire ihabwa imbaraga ari imwe rukumbi nk’uko Samsung na Apple zibikora.

Samsung Galaxy S8 nayo ikomeje kwigarurira imitima ya benshi
telefoni za R11 zikorwa na Oppo ziza ku mwanya wa gatatu wa telefoni zigurwa cyane muri iki gihe
iPhone 7 nayo iri ku isonga mu zigurwa cyane
iPhone 7S y'uruganda Apple ni imwe mu zikunzwe ku isoko muri iki gihe
Honor V9 Play ni imwe muri telefoni ziherutse gushyirwa ku isoko na Huawei

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza