Ibigo by’itumanaho ntibikozwa ibyo kugabanya igiciro cyo kubikuza amafaranga kuri telefone

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Ugushyingo 2017 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Ibigo bitandukanye by’itumanaho mu Rwanda ntibikozwa ibyifuzo bya bamwe mu bakiliya byo kugabanya amafaranga akatwa iyo umuntu yohereje cyangwa abikuje amafaranga kuri konti ye ya telefone.

Kugeza ubu sosiyete za MTN, Tigo na Airtel Rwanda zose zifite uburyo umukiliya uzikoresha yifashisha abika, yohereza cyangwa abikuza amafaranga kuri konti ye ya telefone.

Nubwo ibiciro bigiye bitandukanye bitewe na buri sosiyete, bamwe mu bazikoresha bavuga ko igiciro cyo kohereza cyangwa kubikuza gihanitse ugereranyije n’amafaranga aba yoherejwe cyangwa abikujwe.

Mu gikorwa cya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) cyo gutangiza uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga kuwa Kane w’iki Cyumweru, bamwe mu bitabiriye babajije sosiyete z’itumanaho impamvu zikata amafaranga menshi ndetse basaba ko yagabanywa.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker yavuze ko amafaranga baca ajyanye n’ingufu baba bashoye mu bikorwa bituma kohererezanya no kubikuza amafaranga bishoboka.

Yagize ati “Dushora ingufu nyinshi mu gukwirakwiza umuyoboro (network) no mu bindi byose, tugomba kureba uko tugaruza ayo mafaranga twashoye […] Urebye ku buryo bwo guhererekanya amafaranga mu ruhando mpuzamahanga, hano mu Rwanda nta kibazo, mukwiye kubyishimira.”

Hofker yavuze ko bafite n’ubundi buryo abantu bakwiye gukoresha bwa Tap and Pay, aho wishyura igicuruzwa wifashishije Mobile Money.Yavuze ko ubwo buryo nta mafaranga baca ubukoresheje, ahubwo amafaranga acibwa umucuruzi wagurishije, akishyura 1.5 % y’ayo igicuruzwa cyaguzwe.

Umwe mu bayobozi ba Tigo wari uhari yavuze ko ahubwo bishobotse amafaranga baca iyo umuntu agiye kubikuza yakwiyongera kuko bihabanye n’icyerekezo u Rwanda rwihaye cy’ubukungu butarimo guhanahana amafaranga mu ntoki.

Yagize ati “Numvise bavuga ko igiciro cyo kubikuza kiri hejuru, nkeka ko nta kibazo.Inama ni uko nta mpamvu yo kubikuza amafaranga.Uyu munsi iyo ugiye ku muntu uduhagarariye kubitsa amafaranga nta kintu tuguca, ahubwo twishyura uduhagarariye wakusanyije ayo mafaranga.Ntabwo twifuza umuntu uza kubikuza amafaranga. Mukoreshe konti zanyu muhererekanya amafaranga, mwiyabikuza. Ahubwo numva twakongera igiciro kugira ngo duce intege abashaka kubikuza.”

Umuyobozi ukuriye Ishami rya Airtel Money, Steve Gasana yavuze ko nka Airtel Rwanda itajya ica amafaranga umukiliya woherereje mugenzi we, gusa ngo kuyabikuza byo bazakomeza kuyaca.

Ati “Impamvu dushyiraho igiciro iyo ubikuje amafaranga, ni uko hari icyo bidusaba ngo dukwirakwize umuyoboro. Nko kuri Airtel koherereza undi muntu amafaranga ni ubuntu, ntacyo tuguca kuko amafaranga aba akiri ku murongo.”

Imibare ya BNR igaragaza ko abanyarwanda bakoresha Mobile Money bavuye ku 231 000 mu mwaka wa 2010, bakagera kuri miliyoni 8.6 muri Kamena 2017. Amafaranga yahererekanyijwe kuri Mobile Money yavuye kuri miliyoni 8.3 mu mwaka wa 2010, agera kuri miliyari 1.19 muri Kamena 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza