Imiterere ya telefoni za Samsung Galaxy S8 na S8+ zigiye kujya ku isoko

Yanditswe na Nshimiyimana Gonzalde
Kuya 31 Werurwe 2017 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa Samsung rwamamaye mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga harimo na telefoni ngendanwa rwamuritse ubwoko bushya bw’izo mu bwoko bwa Samsung S8 na S8+ mu Mujyi wa New York.

Kuwa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2017, nibwo uru ruganda rufite icyicaro muri Korea y’Epfo rwashyize hanze iyi telefoni rwizeye ko izazahura umubano warwo n’abakiliya nyuma y’uko telefoni Samsung Note 7 rwaherukaga gusohora zagaragaje ibibazo byo guturika kwa batiri.

Samsung Galaxy S8+ ifite cm 15.7 ndetse n’ikirahuri gihambaye gifasha nyirayo kubona amashusho yo mu rwego rwo hejuru abarirwa ku kigero cya PPI (Pixels Per Inch) 529 mu gihe Samsung S8 ifite cm 14.4 ndetse n’ikirahuri gifite PPI 570. Izi telefoni zombi kandi nta button (aho bakanda) n’imwe zigira.

Imikorere yazo

Samsung S8 na S8+ zikora mu buryo bwihuse cyane kuko ziri mu rwego rw’izigezweho zikoresha Android 7.0. Zifite RAM ingana na GB 4, ubushobozi bw’imbere bwo kubika bungana na GB 64 naho ushyizemo memory card yabika ibintu bingana na GB 256.

Izi telefoni zikoranywe ikoranabuhanga rihambaye ryazifasha kubona umuriro hatagombye umugozi (Charger), gukomeza gukora n’igihe ziri mu mazi cyangwa mu butaka.

Zinashobora gufungurwa hakoreshejwe imboni y’ijisho cyangwa igikumwe ndetse zifite ubushobozi bwo kwakira cyangwa koherezanya amakuru n’izindi zigera kuri ebyiri icya rimwe binyuze kuri Bluetooth.

Telefoni za Samsung zifite Camera zifotora amafoto acyeye kandi ari mu mabara meza cyane kuko Camera y’inyuma ifite megapixels 12 (MP) naho iy’imbere ikagira umunani, umwihariko utasanga ku zindi telefoni.

Hejuru kuri izi telefoni za Samsung S8 na S8 + hariho umwanya wo gucomekaho écouteurs ungana na milimetero 3.5, umwanya ugezweho wagenewe kwinjiza umuriro no kohererezanya ibintu bitandukanye USB Type-C, microphone n’ibindi. Ku ruhande rw’iburyo hari button yo gucana no kuzimya telefoni, mu gihe ibumoso hari aho kongera ingano y’ijwi uri kumva.

Samsung itangaza ko ukoresheje iyi telefoni ushobora gufata amashusho yo mu bwoko bwa 4K.

Izi telefoni kandi zifite uburyo abazikoresha bashobora guhitamo uko isaha n’andi makuru agaragara mu kirahuri cyazo bigomba kugaragara mu buryo bunogeye uzikoresha.

Ubu bwoko bwa telefoni burimo amabara atandukanye yaba ubururu, umukara n’andi menshi aho umukiriya ashobora guhitamo irimunyuze. Izi telefoni zombi zizatangira gushyirwa ku isoko ku mugaragaro kuya 21 Mata 2017.

Samsung S8 yerekanwe ubwo ubu bwoko bushya bwamurikwaga mu Mujyi wa New York kuwa 29 Werurwe 2017
Ni telefoni igezweho mu zikoresha android
Izi telefoni zisohotse nyuma y'iturika rya Samsung Note 7 zakozwe na Samsung
Samsung S8 igaragara mu mabara atandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza